Ingo mbonezamikurire y’abana zikomeje kwera imbuto mu gutanga ubumenyi ku bana

Gahunda ya Leta yo gushyiraho Ingo Mbonezamikurire y’abana bato (ECD) ikomeje kuba umusemburo no kwera imbuto gutanga uburere n’ubumenyi mu bana b’u Rwanda.

Mu Rwanda, imbonezamikurire y’abana bato ari yo ECD (Early Childhood Development) ni urusobe rwa serivisi zihabwa umwana kuva agisamwa kugeza yujuje imyaka itandatu hagamijwe ko akura neza mu gihagararo, mu bwenge, mu mibanire n’abandi, mu mbamutima, mu mutekano kandi uburenganzira bwe bukabungabungwa.

Gahunda y’urugo Mbonezamikurire y’abana ni gahunda y’ingenzi igamije guteza imbere uburere n’ubumenyi bw’abana hakiri kare, igashyiraho uburyo bwihariye bwo kubafasha kumenya no gukura mu buryo bwiza. Iyi gahunda yagiye itera intambwe ikomeye mu guteza imbere imibereho myiza y’abana mu mashuri abanza.

Intego nyamukuru y’imbonezamikurire y’abana ni ukugira ngo abana babone uburere buhamye, bushingiye ku ndangagaciro z’umuco, ubushobozi bwo gutekereza no guhanga udushya, hamwe no kumenya uburyo bwo kwifasha mu buzima bwa buri munsi.

Abarezi muri gahunda nk’iyi bakorana n’abana kugira ngo babashe kumenya uko bakoresha imitekerereze yabo no gukura bafite ubumenyi bwagutse bwo guhangana n’ibibazo by’ubuzima bwabo.

Si ibyo gusa kandi, urugo mbonezamikurire y’abana ifasha buri mwana kubona uburyo bwo kwiga ibyo yifuza, ndetse bigatuma abana bashobora kugira ubushobozi bwo guhitamo ibyo bakunda bizabafasha mu buzima bwabo bw’ejo hazaza.

Mu rwego rwo gufasha abana gukura bafite ubushobozi bwo gukora no guhanga udushya, dore ko kwigisha abana guhanga udushya hakiri kare bituma bamenya uko bakoresha impano zabo mu buryo bwiza.

Ikindi kandi, imbonezamikurire ntabwo ireba gusa inyigisho z’ibanze, ahubwo ireba no ku buzima bw’abana muri rusange, harimo kubaha uburenganzira bwabo no kubatoza uburyo bwo kwifata neza no gufasha abandi. Uretse ibyo, imbonezamikurire y’abana ituma abana biga mu buryo butandukanye, aho basangiza ibitekerezo byabo, bakigira hamwe, kandi bagakorera hamwe, ibyo bigatuma kandi bamenya kwifatanya n’abandi.

ECDs zitegura abana mbere yo kujya mu mashuri y’inshuke

Mushimiyimana Yvette, ni Umukozi ushinzwe ECD cyangwa se imbonezamikurire y’abana bato mu karere ka Nyanza, avuga ko bo Inyanza, gahunda zashyizweho kugira ngo imbonezamikurire y’abana bato itere mbere, ndetse ko bahugura ababyeyi kugira ngo batange uburere buboneye.

“Gahunda zashyizweho ni uguhugura ababyeyi b’ abana kuri serivisi zikomatanyije zitangirwa muri ECDs bityo akaba aribo bafata iya mbere mu gutanga uburere buboneye , ikindi ni uko imiryango itegamiye kuri Leta yahawe kujya ikurikirana ikanashyigikira imikorere ya ECDs”.

Yvette Mushimiyimana akomeza avuga ko uruhare rw’ ababyeyi n’ abarezi ari ingenzi kuko rutuma abana bakanguka mu bwenge ku rwego rugarara. Yongeraho ko hafashwe ingamba zuko abana Bose yaba abafite ubumuga n’ abatabufite bagomba kwitabwaho kimwe, abafite ubumuga bagakurirwaho imbogamizi kugirango nabo bahabwe serivisi za ECDs.

Nyamara urugo mbonezamikurire rugira uruhare runini mu gushimangira icyerekezo cy’uburezi mu Rwanda, aho abana bakura bafite ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo byo mu muryango, ku ishuri, ndetse no mu muryango nyarwanda muri rusange. Gahunda nk’iyi ikomeza kuba imbarutso yo gufasha abana kugaragaza impano zabo zinyuranye no kuziteza imbere.

Uko iminsi igenda, tubona ko gahunda y’urugo mbonezamikurire igenda iba ingenzi mu gushimangira umuco mwiza w’uburezi mu Rwanda. Twizera ko iyi gahunda izakomeza kugirira akamaro abana benshi, ikanubaka uburezi bufite ireme ku rwego rwo hejuru.

Ku bufatanye n’inzego zitandukanye, ishyirwa mu bikorwa rya gahunda ya mbonezamikurire ryongera ubumenyi mu mashuri kandi rikora ku buryo abana bose batavangurwa. Uburyo bwo kubana neza, kugira ubuzima bwiza, ndetse no kumenya uburyo bwo gukemura ibibazo ni ingenzi cyane muri iki gihe.

Mu 2014, Guverinoma y’u Rwanda yatangije gahunda y’Urugo Mbonezamikurire y’abana bato, bari munsi y’imyaka itandatu [Early Childhood Development: ECD], imwe mu zigamije gukumira no guhangana n’ibibazo by’igwingira n’imirire mibi mu bana.

Abana bakomeje guhaha ubumenyi mu ngo mbonezamikurire y’abana bato

IMYIGIRE.RW

Tanga Igitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *