Rwanda: Harashimwa intambwe yo kudaheza abana bafite ubumuga mu mashuri

Mu Rwanda, gahunda zo guteza imbere uburezi ziragaragaza ubushake bwo kwita ku bana bafite ubumuga, gusa haracyagaragara inzitizi nyinshi mu kubagezaho uburezi bufite ireme.

Abanyeshuri bafite ubumuga baba bakeneye kwitabwaho mu buryo bwihariye ndetse politike y’uburezi budaheza mu Rwanda iteganya ko kugira ngo umunyeshuri ufite ubumuga abashe kwisanga mu bandi, agomba kwigana n’abandi badafite ubumuga, nyamara abarimu bahuguriwe kubigisha ni bake cyane.

Muri rusange abarimu bahuguriwe kwigisha abanyeshuri bafite ubumuga baracyari bake cyane, kuko mu 2020/2021 hahuguwe abangana na 12.243, mu gihe mu mwaka wakurikiyeho umubare wazamutse ukagera ku 15.569. Gusa nta gihe ntarengwa Minisiteri y’Uburezi igaragaza ko abarimu bose bazaba bamaze guhugurwa ariko yemeza ko bizakorwa.

Si ibyo gusa kuko abana bafite ubumuga baracyafite ikibazo cyo kubura ibikoresho bidahagije mu mashuri menshi atandukanye.

Imibare ya Minisiteri y’Uburezi igaragaza ko mu 2017 amashuri atari afite ibikorwa remezo n’ibikoresho byifashishwa mu kwigisha abana bafite ubumuga yari 3.955 ariko mu 2022 yaragabanyutse agera kuri 1.541.

Muri raporo yagejejwe ku Nteko Rusange umutwe w’Abadepite muri Mata 2024, hagaragaramo ibibazo bigikomereye uburezi budaheza birimo no kuba nta mfashanyigisho zigenewe abana bafite ubumuga ziri muri bimwe mu bigo by’amashuri.

Nubwo bimeze bityo, Guverinoma y’u Rwanda, yashyizeho ingamba zitandukanye zigamije guteza imbere uburezi ku bana bafite ubumuga, aho hashyizweho amashuri n’ibigo bifasha abana bafite ubumuga kugira ngo na bo bagire amahirwe yo kwiga no kwiteza imbere. Icyo Leta ishyira imbere ni ugutanga uburezi bwuzuye kandi bufite ireme ku bana bose, hatitawe ku burenganzira bwabo cyangwa ubumuga bafite.

Kuva muri Gicurasi 2024 Minisiteri y’Uburezi yateganyaga gutanga ibikoresho bifasha abanyeshuri bafite ubumuga birimo televiziyo, ibikoresho byo kubara, kwiga kwandika no kubara mu buryo bw’amashusho, amakarita, mudasobwa [laptop] 60 n’ibindi.

Kuri ubu, amashuri menshi ubu yatangiye gushyiraho serivisi zihariye ku bana bafite ubumuga, harimo abarimu b’impuguke mu kwigisha abana bafite ubumuga, ndetse n’imfashanyigisho zigezweho . Ubu, amashuri menshi atanga amasomo atandukanye mu buryo bwihariye, harimo n’ibikoresho byifashishwa mu burezi bw’abana bafite ubumuga.

Ikindi kandi, hari gahunda za Leta mu rwego rwo guhugura abarimu ku bijyanye n’imyigishirize ku bana bafite ubumuga, hakaba n’amategeko arengera uburenganzira bwabo bwo kubona uburezi. Inama Nshingwabikorwa y’abana bafite ubumuga, hamwe n’abandi bafatanyabikorwa, na bo batanga ubufasha mu kubaka uburyo bwiza bwo kwakira abana bafite ubumuga mu mashuri.

Ibyavuye mu ibarura rusange rya 2022 bigaragaza ko mu bana bafite ubumuga bari mu kigero cy’imyaka 6 na 17, abagera kuri 65% ari bo babasha kugera mu ishuri ugereranyije na 81% badafite ubumuga.

Gusa nubwo bimeze bityo, hari imyumvire itariyo yagakwiye gucika burundu mu Rwanda, aho hari ababyeyi batitabira gahunda z’uburezi bw’abana babo bafite ubumuga kubera imyumvire y’uko nta nyungu babona mu kubaha uburezi bwuzuye, cyangwa kubona ko bafite ikibazo cy’imibereho gituma batajya mu mashuri, kuko Ibi bigira ingaruka zikomeye ku iterambere ry’abana bafite ubumuga.

Nubwo hakiri imbogamizi, ariko icyerekezo cy’ejo hazaza mu burezi bw’abana bafite ubumuga mu Rwanda kiratanga icyizere. kuko intambwe nyinshi zatewe twavuze haruguru ndetse n’izindi zirimo ubukangurambaga bwimbitse ku miryango, ku bijyanye n’uburenganzira bw’abana bafite ubumuga bizafasha mu guhindura imyumvire itari myiza.

Ubufatanye n’imiryango itegamiye kuri leta bizatuma abana bafite ubumuga babona uburezi bwiza, kandi bizatuma bagira uruhare mu iterambere ry’igihugu. ibi byose rero ni ibizafasha abana bafite ubumuga mu kubona uburezi bwiza kandi bujyanye n’igihe.

Imibare ya 2022 yerekana ko abanyeshuri bafite ubumuga butandukanye barenga 38,937 barimo abahungu 17,322 n’abakobwa 21,615.

Biteganyijwe ko kuva mu 2025 kugeza 2027 hazandikwa igitabo kijyanye n’integanyanyigisho y’abanyeshuri bafite ubumuga bwo mu mutwe.

Abana bafite ubumuga nabo bariga nk’abandi

 

IMYIGIRE.RW

Tanga Igitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *