Ibigo by’amashuri byose bizaba bifite internet mu 2025

Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph, yatangaje ko mu mpera z’umwaka wa 2025, ibigo by’amashuri byose bizaba bifite internet ku kigero cya 100%.

Yabigarutseho ku wa 18 Gashyantare 2025, ubwo yaganiraga n’Abasenateri bagize Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage n’Uburenganzira bwa Muntu, bari mu gikorwa cyo kugenzura iterambere ry’amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro.

Minisitiri Nsengimana yavuze ko kugeza ubu, 62% by’ibigo by’amashuri bimaze kugerwaho na internet, kandi ko bazakomeza kugeza ku bindi bisigaye mu byiciro bibiri muri uyu mwaka.

Yagize ati: “Muri iki gihembwe, 21% by’ibigo bizaba byamaze kubona internet, bigatuma tugera ku ijanisha rya 83%. Mu gice cya kabiri cy’umwaka, tuzakomeza kugeza ku 17% bisigaye.”

Minisitiri yashimangiye ko iyi gahunda igamije korohereza ibigo by’amashuri gukoresha internet mu myigire no mu myigishirize, kuko ari urufunguzo ruzafasha abanyeshuri kwiyungura ubumenyi no gukoresha ikoranabuhanga.

Minisitiri kandi yavuze ko hari gahunda yo kugeza amashanyarazi n’amazi ku mashuri yose mu buryo bwihuse, kugira ngo bigerweho n’abanyeshuri bose.

2025 Irasiga amashuri yose agerwamo na murandansi “Internet”

Angélique Mukeshimana/IMYIGIRE.RW

Tanga Igitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *