Abanyeshuri biga Tekinike , imyuga n’ubumenyingiro, bavuga ko aya masomo kuyiga uyakunze bikubyarira inyungu, bagashishikariza bagenzi babo kuyayoboka.
Aba ni abanyeshuri bo muri Lyceé de la Sainte Trinité – Aped TSS, ikigo cy’amashuri giherereye mu karere ka Bugesera. Bavuze ko babigiriramo amahirwe, bagashishikariza bagenzi babo kuyagana.
Uwizeyimana Cecile wiga ubwubatsi yagize ati ” ikintu cyatumye ntinyuka nkiga ibi bintu ni uko narebye nkasanga na twe abakobwa dushoboye. Icyo nabwira abandi ni ukubashishikariza kuza kubyiga, ni ibintu byiza kandi byoroshye kandi byakugeza kure”.
Niyomfura Emanuel, na we wiga ubwubatsi ati” Icyatumye mpitamo ubwubatsi nabonye ko ku isoko ry’umurimo ari byo bifite akazi, twebwe nk’urubyiruko rero tubigiriramo amahirwe, twabonye ibigo nk’ibi twakigiramo tugakuramo ubumenyi”.
Ntaganda Jean Claude, umuyobozi wa Lycée de la Sainte Trinité- Aped TSS, avuga ko abana biga aya masomo bayishimiye cyane , agasaba inzego zose gufatanya kugira ngo abayapfobya babone ko afite akamaro.
Ati” Icyo tumaze kubona ni uko iyo Leta yohereje abanyeshuri mu myuga bayishimira cyane, ndetse bakabona ko bafite iterambere kurusha abiga za siyansi. Icyakorwa rero ni uko inzego zibanze zigomba gufatanya n’iz’uburezi, tukumvisha abaturage ko kwiga imyuga ndetse n’ubumenyingiro ari ingirakamaro ku bana”.
Umuyobozi w’ikigo gishinzwe guteza imbere Tekinike , imyuga n’ubumenyingiro, Rwanda TVET Board, Jean Paul Umukunzi, avuga ko ubwitabire bw’abanyeshuri buhagaze neza nubwo hari bamwe batarahindura imyumvire.
Ati ” Ubwitabire buri kwiyongera cyane ku rwego rushimishije, ariko imbogamizi ziracyahari, hari abatarahindura imyumvire bagitekereza ko amashuri nk’aya ajyamo abaswa kurusha abandi, ariko abenshi imyumvire yarahindutse kandi bari kwitabira”.
Muri gahunda y’imyaka itanu ya leta yo kwihutisha iterambere icyiciro cyayo cya kabiri, (NST2) izageza mu 2029, abiga Tekinike, imyuga n’ubumenyingiro, bazagera kuri 60% bavuye 43%.

Angelique Mukeshimana/IMYIGIRE.RW