Umuhanzikazi Bwiza witegura kurangiza icyiciro cya kabiri cya Kaminuza yamuritse igitabo

Umunyarwakazi akaba mu bahanzi bagezweho Bwiza ari kwitegura gusoza amasomo y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza, aho yaserukanye imbere y’akanama nkemurampaka kagizwe n’abarimu bamwigishije igitabo gikubiyemo ubushakashatsi yakoze.

Bwiza Emerance wamenyekanye mu muziki nyarwanda nka Bwiza, ari kurangiza amasomo ye muri ‘Mount Kigali University’ yari amazemo igihe yiga ibijyanye n’ubukerarugendo no kwakira abantu (Hospitality and tourism management).

Ku wa 21 Gashyantare 2025, nibwo Bwiza yamurikaga igitabo cye gikubiyemo ubushakashatsi yakoze ku ruhare rw’ubunararibonye muri serivisi z’ibiribwa n’ibinyobwa mu kumenyekanisha amafunguro nyarwanda mu ma hoteli.

Bwiza ari mu bahanzikazi bahagaze neza mu muziki w’u Rwanda, ndetse ari no mu myiteguro yo kumurika album ye ya kabiri yise ‘25 shades’.

Iyi album Bwiza ateganya kuyimurikira mu Bubiligi mu gitaramo azahuriramo n’abarimo The Ben na DJ Toxxyk ku wa 8 Werurwe 2025.

Nyuma yo kumurika igitabo cye, Bwiza yataramiye abitabiriye igitaramo gikomeye cya ‘Move Afrika’ cyanaririmbwemo na John Legend mu ijoro ryo ku wa 21 Gashyantare 2025 muri BK Arena.

Umuhanzikazi Bwiza amashuri yisumbuye yayize mu ishuri rya St Bernadette mu karere ka Gisagara ariko ahiga igihe gito nyuma ajya kurangiriza ayisumbuye muri St Aloys i Rwamagana.

Bwiza yasoje kwandika igitabo asoza muri Mount Kigali Universities

IMYIGIRE.RW

Tanga Igitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *