Abanyeshuri n’abakozi b’ishuri rikuru rya Politekiniki y’u Rwanda, Koleji ya Musanze (RP Musanze) bifatanyije n’abaturage b’umurenge wa Muko mu muganda rusange wibanze ku bikorwa byo gusana umuhanda.
Ni mu muganda rusange usoza ukwezi kwa Gashyantare wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 22 Gashyantare 2025 hirya no hino mu gihugu.
Abanyeshuri bari kumwe n’abakozi b’ishuri rikuru rya RP Musanze bo bakaba bahisemo kwifatanya n’abaturage bo mu murenge wa Muko mu karere ka Musanze, mu muganda rusange wo gutunganya umuhanda uherereye mu kagari ka Mburabuturo, umudugudu wa Musenyi.
Abatuye akagari ka Mburabuturo bagaragaje ko bagorwaga no gukorera ingendo muri uyu muhanda utari utunganyije, none kuri ubu bigiye koroshya imigenderanire n’imihahiranire n’utundi duce cyane cyane kubakoresha ibinyabiziga nka moto n’imodoka.
Aba banyeshuri ba Rwanda Polytechnic, Musanze College bari bayobowe na Eng. Emile Abayisenga, umuyobozi mukuru wa RP Musanze wavuze ko bishimiye gukorana umuganda rusange n’abaturage b’umurenge wa Muko.
Ni mugihe ku ruhande rw’abanyeshuri ba RP Musanze bagaragaje ko gukora umuganda rusange ari mu rwego rwo kurushaho gufatanya n’abandi kwiyubakira igihugu cyabo, ndetse nk’u Rwanda rw’ejo aribo musingi w’iterambere ry’iki gihugu.
umuganda ni gahunda yatangijwe na leta y’u Rwanda hagamijwe kwimakaza umuco wo kwishakamo ibisubizo ndetse wagiye ugira uruhare mu iterambere ry’igihugu biciye mu bikorwa bitandukanye bikorwa birimo gukora imihanda, kubaka amashuri, amavuriro, kubakira abatishoboye n’ibindi bikorwa by’iterambere ry’igihugu.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yatangaje ko ibikorwa byakozwe binyuze mu muganda mu mwaka wa 2023/2024 bibarirwa agaciro k’arenga miliyari 22,8 Frw.


IMYIGIRE.RW