Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda basabye Minisiteri y’Uburezi, MINEDUC kuba yavuguruye Politike y’uburezi yo mu 2003 bitarenze amezi 12.
Ibi byagarutsweho kuri uyu wa 26 Gashyantare 2025, ubwo Inteko rusange y’Umutwe w’Abadepite, yagezwagwaho raporo ya Komisiyo y’Uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco, siporo n’Urubyiruko ku isesengura ry’ishyirwa mu bikorwa rya politiki y’Uburezi yo mu 2003 na gahunda y’uburezi ya 2017-2024.
Iyi raporo igaragaza ko Leta y’u Rwanda yakoze byinshi mu guteza imbere uburezi, aho umubare w’abanyeshuri wiyongereye mu byiciro byose, bikajyana n’ubwiyongere bw’ibyumba by’amashuri, abarimu n’ibikoresho bikenerwa mu kwigisha.
Kimwe mu byahurijweho n’abadepite nuko Minisiteri y’Uburezi n’izindi nzego bireba zikwiye guhindura imikorere kuko ireme ry’uburezi hari ibyiciro ryasubiyemo inyuma.
Depite Mushimiyimana Lydia ati “Niba ubwo atazi gusoma icyongereza, ntazi kugisoma, ntazi ku kivuga n’imibare nuko ntazi kubara, ugasanga ibyakagendeweho kugirango ireme ry’uburezi ribe rimeze neza birasubira inyuma.”
Depite Nyabyenda Damien we asanga kugira ngo ireme ry’uburezi rigerweho hacyenewe uruhare rwa MINEDUC n’izindi nzego bireba.
Yagize ati “Kugirango ireme ry’uburezi rigerweho harimo uruhare rwa MINEDUC itanga amahugurwa y’abarimu, igategura ibikoresho, igakurikirana ko porogaramu ikurikizwa, ikanatanga n’amasuzuma (ibizamini), ariko Minisiteriy’ubutegetsi bw’igihugu nayo igaragaza uruhare rwayo runini, niyo icunga abarimu, niyo icunga abayobozi b’ibigo, ikindi niyo icunga abaturage kandi uruhare rw’umubyeyi ni runini.
Iyi raporo kandi igaragaza ko mu bipimo byasubiye inyuma harimo icy’abana basibira mu mashuri, icy’abanyeshuri batangirira ishuri ku gihe, icy’imikoreshereze y’icyongereza n’izindi ndimi mu mashuri, Umubare munini w’abanyeshuri (85%) bo mu cyiciro cya mbere cy’amashuri abanza (P1-P3) biga mu ngunga ebyiri.
Hari n’ikindi kibazo cyo kugeza ibitabo bihagije mu mashuri cyane cyane iby’abanyeshuri kuko mu mashuri ya TVET bagaragaje ko nta bitabo by’abanyeshuri bihaba.
Ni mugihe abana bo mashuri y’incuke bo ngo intebe n’ubwiherero ntibijyanye n’ikigero cyabo, naho imyigishirize y’abafite ubumuga iracyari hasi.
Mu burezi bw’ibanze, Komisiyo y’Uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco, siporo n’Urubyiruko yashimye gahunda yo kugaburira abanyeshuri ariko isaba ko imbogamizi zikirimo zakemurwa vuba.
Iyi komisiyo yanasanze hari amashuri yahawe ibikoresho bidahagije n’ayahawe ibyo atigeze akoresha.
Nyuma yo kuganira kuri ibi bibazo, Inteko rusange y’umutwe w’Abadepite yasabye Minisiteri y’Uburezi kuvugurura mu gihe kitarenze amezi 12 Politiki y’Uburezi yo muri 2003, gukemura mu buryo burambye kandi budahendesha ibibazo biri mu igenamigambi ry’uburezi cyane cyane ibijyanye n’ishyirwaho ry’amashami, itangwa ry’uburenganzira bwo gutangiza ibigo bishya by’amashuri yigenga, isaranganywa ry’ibikorwaremezo n’ibikoresho mu bigo by’amashuri n’ishyirwa mu myanya ry’abanyeshuri n’abarimu, byo bigakorwa mu gihe kitarenze amezi icyenda.
Ku rundi ruhande, Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yasabwe ko yakora igenzura ricukumbuye ku itegurwa, iyandikwa, ituburwa, n’ubuziranenge bw’ibitabo n’itangwa ryabyo mu mashuri n’uko bikoreshwa, ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu burezi, itangwa ry’ibikoresho by’ikoranabuhanga, uko bikoreshwa mu mashuri n’uko bicunzwe, bigakorwa mu gihe kitarenze amezi icyenda.

IMYIGIRE.RW