Bamwe mu banyeshuri biga amasomo ya siyansi , bavuga ko abafasha kuba abantu bagirira igihugu akamaro, bagakemura ibibazo bitandukanye biri muri sosiyete.
Amasomo arimo Imibare, Ubugenge, Ubutabire, Ibinyabuzima n’andi, kuri ubu ari kwitabwaho binyuze mu gukangurira abana kuyajyamo, bayifashisha mu guhanga udushya no gukora imishinga itandukanye.
Ganza Karambizi Axel, yiga mu mwaka wa gatandatu muri Ecole de Science de Byimana, mu ishami ry’Imibare, Ubugenge n’Ubutabire (MPC). Yavuze ko bahabwa amasomo atandukanye arimo n’abafasha gukoresha ubwenge buhangano (AI), babikesha amasomo ya siyansi.
Ati “ Turashimira leta y’u Rwanda yazanye porogaramu ya AI idufasha gukemura ibibazo biri mu gihugu cyacu.”
Ganza na bagenzi be bakoze porogaramu ishyirwa muri telefoni, washyiramo ifoto y’igihingwa, igatanga amakuru ku bahinzi ibamenyesha niba ibihingwa byarwaye n’uko byavurwa.
Iyi porogaramu kandi itanga amakuru y’iteganyagihe ku bahinzi kugira ngo bongere umusaruro.
Nishimwe Cynthia wiga mu mwaka wa Gatanu ku Maranyundo Gils School mu Karere ka Bugesera, yagaragaje ko amasomo ya siyansi bahabwa abafasha kuzabamo abantu badasanzwe bagirira umumaro sosiyete.
Abishingira ku mushinga we na bagenzi be bakoze, w’ikoranabuhanga rifasha abarimu kumenya abanyeshuri barwaye cyangwa abasibye.
Ati “ Dukeneye guhuzwa n’impuguke nyinshi kuko nkatwe kode twakoresheje kugira ngo dukoreshe iyi sisiteme zari zoroshye ariko hakaba n’iziba zikomeye kugira ngo wongeremo ibintu , bityo bitange amakuru yisumbuyeho.”
Singirankabo Jean wigisha kuri ES Byimana, yavuze ko amasomo ya siyansi abafasha gukora imishinga itanga ibisubizo kuri sosiyete.
Ati “Aya masomo abafasha gutanga umusaruro bakiri bato, ariko bikanafasha gukura basobanukiwe neza ibyo barimo.”
Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph yashishikarije ababyeyi gukundisha abakiri bato amasomo ya siyansi, kuko ari byo bizageza gihugu ku iterambere rirambye.
Kugeza ubu abiga amasomo arimo Siyansi mu Rwanda, bangana n’ibihumbi 276,323 harimo 60% by’abakobwa.

UBUREZI.RW