Kaminuza y’u Rwanda ku bufatanye na Kaminuza ya Karolinska institute yo muri Suède, RBC, Rwanda FDA na CDT Africa yo muri Ethiopia, yatangije amahugurwa y’ibyumweru bibiri yo kongerera ubushobozi abakora mu nzego z’ubuzima mu bijyanye no gukora imiti n’inkingo ku mugabane w’Afurika.
Abayitabiriye bavuze ko bayitezeho kuzabasigira ubumenyi nabo bazaha abandi no kuzaziba icyuho kigaragara mu nzego z’ubuzima bakoreramo.
Dr. Mupenzi Vanessa yagize ati” Turahugurwa ariko natwe tuzahugura abandi, biradufasha kumenya ireme ry’ubushakashatsi dukora kugira ngo muri ya gahunda yo kwigira natwe tubashe kugira ibyo dukora biturutse mu gihugu cyacu”.
Mu 2024, RBC yakoze ubushakashatsi bwaragaje ko abakora mu nzego z’ubuzima mu Rwanda badafite ubumenyi buhagije bwafasha igihugu n’akarere gutangiza inganda zikora imiti n’inkingo.
Umushakashatsi muri iki kigo Dr. Musanabaganwa Clarisse, yizeza ko aya mahugurwa azafasha gukemura bimwe mu bibazo byagaragajwe n’ubwo bushakashatsi.
Ati “Turacyafite urugendo mu bindi bihugu byo muri Afurika muri rusange, kugira ngo tubashe kugera ku rugero rukwiriye rwo kubasha kwemeza abashoramari kuzana ibicuruzwa byabo cyangwa se ibihangano byabo kubipimira hano. Rero icyo nicyo cyuho cyari gihari mu rwego rw’abantu bafite ubwo bushobozi.
Umuyobozi mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda Dr. Muganga Kayihura Didas, yavuze ko amasomo atangwa muri aya mahugurwa ari ingenzi kuko yuzuzanya n’intego z’iyi kaminuza.
Ati” Ibi nabyo birajyanye kuko harimo kwigisha, gutanga ubumenyi kuko dukeneye abahanga muri ubwo bushakashatsi bw’imiti n’ibijyanye nayo, ariko kandi dukeneye no gukora ubushakashatsi muri ibyo byujuje ubuziranenge ku buryo kurwego mpuzamahanga byaba byemewe”.
Aya mahugurwa yitezweho kandi gufasha u Rwanda mu nzira rwatangiye yo kuba igicumbi cy’ubuvuzi mu karere no kumugabane wa Afurika.

Angelique MUKESHIMANA/UBUREZI.RW