Minisiteri y’Uburezi, MINEDUC yashyikirije ubuyobozi bw’ishuri rya GS St Paul Muko ryo mu karere ka Rusizi ishimwe rya miliyoni 2 Frw, nyuma yo kuba indashyikirwa mu ntara y’Iburengerazuba mu guteza imbere gahunda ya leta yo gufatira ifunguro ku ishuri.
Ni amafaranga yaherekejwe n’icyemezo cy’ishimwe bashyikirijwe na Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana nyuma yo guhiga abandi mu ntara y’Iburengerazuba mu kwihaza mu mirire bitewe nuko iri shuri ryashyize imbere ubuhinzi n’ubworozi bagamije kwishakamo ubushobozi bw’ibiribwa.
Ku wa 7 Werurwe 2025, ubwo u Rwanda rwizihizaga umunsi nyafurika wahariwe gahunda yo gufatira ifunguro ku ishuri “School Feeding Program” nibwo G.S St Paul Muko yashyikirijwe iri shimwe ryakiriwe Padiri Uwingabire Emmanuel, uyobora iri shuri.
Ubuyobozi bwa G.S St Paul Muko nyuma yo gushyikirizwa icyemezo cy’ishimwe, cyaherekejwe n’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 2 Frw, bwatangaje ko byose bituruka ku muhate n’ubufatanye n’abarimo ababyeyi.
Bati “Iyi ntambwe ni icyimenyetso ntakuka cy’umuhate w’abakoze bose n’umusanzu w’ababyeyi n’abandi. Turashimira buri wese watumye ibi bigerwaho. Reka dukomeze dufatanye mu kugera kuri byinshi no kugaragaraza ikinyuranyo mu mibereho myiza y’abanyeshuri bacu.”
G.S St Paul Muko ifite umwihariko wo kuba mu mashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 “12 Years Basic Education” ndetse rikaba ritsindisha ijana ku ijana 100%.
Minisiteri y’Uburezi igaragaza ko gahunda yo gufatira ifunguro ku ishuri yatanze umusaruro, harimo koroherez abanyeshuri bakoraga ingendo ndende bajya gufata ifunguro ndetse bigatuma bamwe biga batariye, ibyiyongeragaho ko bamwe bataga amashuri cyangwa ntibige neza uko bikiwe bitewe no gukererwa bagiye gufata ifunguro.
Kuva mu 2014 iyi gahunda yatangizwa ingengo y’imari igenerwa na leta yariyongereye, nko mu 2014 yatangiye ari miliyari 4 Frw gusa mu ngengo y’imari ya 2023-2024 yari miliyari 90 Frw.
Ni mugihe muri uyu mwaka w’amashuri wa 2024-2025 ingengo y’imari yagenewe gufatira ifunguro ku ishuri ari miliyari 94 Frw.


UBUREZI.RW