Diyoseze ya Kabgayi yizihije umunsi w’umuco mu mashuri yayo

Diyoseze gatulika ya Kabgayi yizihije umunsi w’umuco mu mashuri yayo, abanyarwanda basabwa gusigasira ururimi rw’ikinyarwanda nk’ishingiro ry’umuco.

 

Diyoseze gatolika ya Kabgayi kuri uyu wa 08 Werurwe 2025, nibwo yizihije umunsi w’umuco mu mashuri yayo yose.

 

Ni mu birori byabereye mu ishuri rya College Sainte Marie Reine Kabgayi riherereye mu murenge wa Nyamabuye, mu karere ka Muhanga.

 

Ibi birori byo kwizihiza umunsi w’umuco mu mashuri ya diyoseze ya Kabgayi, byizihijwe ku nsanganyamatsiko igira iti “Twige, tumenye Ikinyarwanda, ururimi ruduhuza”, ni  insanganyamatsiko ihura neza n’iyizihirijweho umunsi mpuzamahanga w’ururimi kavukire wizihijwe kuwa 21 Gashyantare 2025.”

 

Muri ibi birori byo kwizihiza umunsi w’umuco mu mashuri, byitabiriwe n’ibigo bitandukanye biturutse muri iyi Diyoseze, aho byanagize umwanya wo kugaragaza ubumenyi bafite mu muco nyarwanda babinyujije mu mbyino n’indirimbo.

 

Padiri ushinzwe amashuri muri diyoseze ya Kabgayi,  Padiri Germain Habimana yavuze ko ururimi rw’ikinyarwanda rukwiye gusigasirwa dore ko ngo hari ibyonnyi byinshi birwugarije.

 

Ati “Uyu munsi ni igitekerezo kiza,  cyaturutse kuri nyiricyubahiro musenyeri wa diyoseze ya kabgayi ubwe . turashima imana yahanze u Rwanda, ikaduha ururimi rumwe nk’ikimenyetso cy’ubumwe n’ubuvandimwe.”

 

Akomeza agira ati “Urwo rurimi rw’ikinyarwanda rukwiye gusigasirwa dore ko ubu hari ibyonnyi byinshi birwugarije, byagera mu rubyiruko bigahumira ku mirari , aho usanga kuri iki gihe ruvangavanga n’izindi ndimi z’amahanga rimwe na rimwe abantu bashaka kwerekana ko bajijutse kurushaho. Ninayo mpamvu rero uyu munsi twashatse ko insanganyamatsiko ishimangirwa mu mashuri gatorika.”

 

Inteko y’Umuco yungirije mu Nteko y’Umuco, Uwiringiyimana Jean Claude, akaba n’intumwa yaturutse muri Minisiteri y’ubumwe bw’abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, MINUBUMWE, yavuze ko gusigasira umuco ari inshingano ya buri wese, ko nta busirimu bwo gusiribanga ururimi rwacu.

 

Ati “Turabashimira cyane iki gikorwa mwateguye cy’umuco muri Dioseze ya Kabgayi , kigamije kwimakaza umuco mu rubyiruko rwiga.  Ikinyarwanda ni ururimi ruduhuza twese rukaba ari umurage w’abakurambere tugomba gusigasira. Gusigasira uwo murage ni inshingano za buri wese kuva mu muryango.  Ntabwo ururimi turwiga tugeze mu ishuri gusa, ahubwo turwigira no mu miryango.  Nta busirimu bukwiriye gusiribanga agaciro kacu”.

 

Musenyeri Barthazar Ntivuguruzwa, Umushumba wa Diyoseze ya kabgayi, ari nawe wari umushyitsi mukuru, yasabye abarezi n’ababyeyi kurinda abana babo kugoreka ururimi rw’ikinyarwanda.

 

Ati “Ndagira ngo nsabe abarezi, n’ababyeyi kurinda abana bacu imikoreshereze  mibi y’ururimi rw’ikinyarwanda . umwana yigira ururimi ku bibero by’ababyeyi be, mu rugo, mu muryango. Ariya makosa no kugoreka ururimi rwacu bigenda bigaragara bikosorwe. Numva aho bigomba gukosorerwa  ari mu miryango yacu. Barezi nidufatanye n’ababyeyi kwimakaza umuco nyarwanda mu miryango yacu tudategereje ko bibera ku mashuri”.

 

Musenyeri Ntivuguruzwa yanavuze ko kiliziya gatolika yashyize itafari ku kubungabunga umuco nyarwanda.

 

Ati “Kiliziya mu burere n’uburezi iha muntu, ntabwo yibagirwa umuco w’igihugu. Uburezi gatolika rero hano mu Rwanda ntabwo bwigeze busubiza inyuma umuco nyarwanda. kiliziya gatolika, yabaye ku isonga mu kubugabunga umuco nyarwanda, ndetse bakawukoraho n’ubushakashatsi, bawutoza umwana w’umunyarwanda kugira ngo atawibagirwa “.

Ni ku nshuro ya mbere hizihijwe umunsi w’umuco ku rwego rwa Dioseze . Diyoseze ya kabgayi ifite amashuri agera kuri 214 ariko ibirori byitabiriwe n’ibigo 17. Iyi diyoseze igizwe n ‘uturere twa Kamonyi, Muhanga, Ruhango na Nyanza.

Uwiringiyimana Jean Claude, Intebe y’Inteko yungirije mu Nteko y’Umuco
Musenyeri wa Diyosezi ya Kabgayi, Balthazar Ntivuguruzwa
Padiri Germain Habimana, uhagarariye amashuri yose ya Diocèse ya Kabgayi
Padiri Innocent Muvunyi, umuyobozi w’ishuri College Sainte Marie Reine Kabgayi Ari naho ibirori byabereye.

Angelique Mukeshimana/UBUREZI.RW

Tanga Igitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *