Bamwe mu bakobwa batewe inda zitateguwe bakabyara bakiri ku ntebe y’ishuri, bavuga ko biyemeje gukomeza amasomo yabo, nubwo kwiga bafite abana ari inshingano zitaboroheye.
Umurungi Zamuzamu yiga mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri y’isumbuye kuri G.S Akumunigo mu murenge wa Mageragere, mu mujyi wa Kigali.
Ni umwe mu bakobwa batewe inda bakiri bato ariko ahitamo gukomeza amasomo babifashijwemo n’umuryango, abarezi n’ubuyobozi bw’ishuri .
Yavuze ko kubangikanya amasomo n’inshingano ya kibyeyi ari bintu bigoye ariko bishoboka.
Ati “Gusubira kwiga ufite umwana biragora, kwirirwa ku ishuri n’amashereka, kurwara kwe ukarara amajoro uri bujye ku ishuri mu gitondo ntabwo byoroshye, ariko iyo uzi icyo wiyemeje no kudacika intege biraza”.
Undi witwa Ruth yagize ati ” Umwana wanjye yiga hano mu wa mbere ubwo ni njyewe umuzana ku ishuri nkanamutahana, ni ibintu bimvuna”.
Aba bakobwa babyaye bakiri ku ntebe y’ishuri bakomeza bavuga ko batsinda neza amasomo kandi bafite icyizere cyo kuzagera ku nzozi zabo, ariko ngo bisaba imbaraga nyinshi, bagasaba abatarahura n’icyo kibazo kurushaho kwirinda.
Umurungi Zamuzamu ati ” Umukobwa uzi ko atarisanga muri icyo kibazo uburyo buhari bwo kwirinda ni bumwe, ni ukwifata kuko nibwo buryo bwizewe bwonyine “.
Umurezi ushinzwe icyumba cy’abakobwa mu kigo cya Akumunigo , Nyiransabimana Patricia, avuga ko abakobwa babyaye bakiga bagira ibibazo by’ihungabana ariko ngo iyo inzego zibishinzwe zibabaye hafi birakemuka.
Ati” Icya mbere cyo aratwise, iwabo kubyakira ntibyoroshye , uwayimuteye ntamwumva, icyo gihe umwana ahita ahungabana. Njyewe ndamwigisha ariko tugira n’ushinzwe kubaganiriza mba narabanditse nkabamushyikiriza na we akaza akabaganiriza”.
Minisitiri w’uburezi Joseph Nsengimana, avuga ko bamwe mu bakobwa baterwa inda ntibashobore gukomeza amasomo yabo mu mashuri asanzwe, ngo hateganyijwe ubundi buryo baba bashobora kongera ubumenyi bwabo.
Ati” Hari ibyo turimo twigaho byerekeye aba bana, turateganya ko hari abana baza bameze gutyo, tukagena n’aho abo bana babasiga cyangwa se babazana ku ishuri bagafashirizwa aho ngaho”.
Imibare igaragaza ko mu 2020 abangavu 19.701 batewe inda, mu 2021 bariyongera bagera kuri 23.111, na ho mu 2022 bagera kuri 24.472 mu gihe mu 2023 bagabanyutseho gato bagera kuri 22.055, naho mu 2024 abangavu batewe inda bageze kuri 22.454.

Angelique MUKESHIMANA/UBUREZI.RW