Minisitiri Ingabire Paula yasabye urubyiruko kubyaza umusaruro ikoranabuhanga aho kubarangaza

Minisitiri w’ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yibukije urubyiruko ko ikoranabuhanga rigomba kuba igikoresho kibafasha kunguka ubundi bumenyi no guhanga udushya aho kubarangaza.

Yabivugiye mu biganiro byahurije hamwe umuryango Rotary Club n’urubyiruko rugera kuri 800, rugizwe n’abanyeshuri bo mu mashuri abanza, ayisumbuye na za kaminuza.

Ni ibiganiro byibanze ku guteza imbere umuco w’ubuyobozi no guhanga udushya mu rubyiruko.

Minisitiri Ingabire Paula, yabwiye urubyiruko ko kuba umuyobozi nta myaka bitangiriraho, ahubwo bisaba ubushake no kugira umutima wo gushyira imbere inyungu zabo uyobora gusa.

Yavuze kandi ko ikoranabuhanga rigomba kuba igikoresho kibafasha kunguka ubundi bumenyi no guhanga udushya aho kubarangaza.

Ati “Ubu dufite amahirwe menshi kuko muri kugera ku ikoranabuhanga byoroshye ku buryo ushobora kuribyaza umusaruro.”

Ibikoresho by’ikoranabuhanga mufite bibakangurira gutekereza ku kamaro bibafitiye, umwanya mukoresha ku mbuga nkoranyambaga mukwiye kwibaza niba hari icyo bibongerera ku bumenyi mufite, bigatuma mufata ingamba zo kubyaza umusaruro ikoranabuhanga aho kurikoresha mu bibarangaza”.

Umuyobozi w’ungirije muri Rotary Club y’u Rwanda, Carolle Karema, avuga ko ahazaza huyu muryango yaba mu Rwanda ndetse no mu bindi bihugu ukoreramo bashingiye ku rubyiruko, akaba ariyo mpamvu bakomeza kurwubakamo ubushobozi kugira ngo bazakomeze kongerera ibikorwa uyu muryango umaze kugeraho biteza imbere abanyarwanda.

Mu Rwanda Rotary club ifite abanyamuryango 550, ariko ngo baracyari bake kuko bifuza ko baba benshi bakabafasha kongera ibikorwa basanzwe bakora kandi biteza imbere abanyarwanda.

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula

Angelique MUKESHIMANA/UBUREZI.RW

Tanga Igitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *