Bitarenze umwaka wa 2025 mu hazaba hatangijwe ikigo gitanga amasomo mu bijyanye no gucunga umutekano mu by’ikoranabuhanga “Cyber Academy” nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ikiranabuhanga na Inovasiyo.
Ari imbere y’Abadepite bagize Komisiyo y’Imiyobore n’Uburinganire bw’Abagabo n’Abagore, kuri uyu wa Kane tariki ya 13 Werurwe 2025, Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo (MINICT) Ingabire Paula, yavuze ko bitarenze uyu mwaka iki kigo kigomba kuba cyatangiye.
Ibyo biganiro yagiranye n’aba badepite, byibandaga ku bibazo byagaragaye muri Raporo y’Urwego rw’Imiyoborere (RGB) yo mu 2023-2024.
Minisiteri y’Ikiranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula yavuze ko icyo kigo kizajya gitanga amasomo yigisha abaturage gukoresha ikoranabuhanga no kurinda umutekano w’amakuru batangaza.
Minisitiri Paula, yashimangiye ko “Cyber Academy” izanafasha urubyiruko guteza imbere igihugu mu buryo bw’ikoranabuhanga, guhanga udushya no kwirinda bo ubwabo mu gihe baribyaza umusaruro.
Ati “Icyo kigo uyu mwaka kizaba cyamaze kujyaho, tuzafatanya n’abafatanyabikorwa batandukanye, icyo kigo gitangire gitange ayo masomo mu Rwanda”.
Kugeza ubu, u Rwanda rushyize imbere gahunda z’imyigishirize ya ‘Cyber Academy’ ishingiye ku masomo, amahirwe y’imyigire, imikorere no kwagura ubunyamwuga mu bumenyi bujyanye no kubungabunga imibereho n’umutekano mu by’ikoranabuhanga.
Iri shuri rizaba ryubakiye ku mahugurwa ajyanye n’ibikenewe ku isoko, ubumenyi mu kubungabunga umutekano mu by’ikoranabuhanga, kwagura ubumenyi mu rwego rw’ikoranabuhanga, ndetse no kwagura ubufatanye n’ubushakashatsi ku rwego mpuzamahanga.

UBUREZI.RW