Abanyeshuri 233 mu mashuri makuru na kaminuza bitabiriye itorero Intagamburuzwa i Nkumba

Abanyeshuri 233 bahagarariye abandi mu mashuri makuru na za kaminuza mu Rwanda bahuriye i Nkumba mu karere ka Burera mu itorero ry’Intagamburuzwa.

Kuri uyu wa kane, tariki ya 21 Werurwe 2025 mu kigo cy’ubutore cya Nkumba mu karere ka Burera nibwo hatangizwaga icyiciro cya 5 cy’Itorero Intagamburuzwa rizamara iminsi 10.

Muri iki gihe cy’iminsi 10, aba banyeshuri basanzwe ari abayobozi b’abandi mu mashuri bigamo, bakazatozwa byinshi birimo amateka y’u Rwanda, indagagaciro na kirazira z’umuco nyarwanda mu rwego rwo kubategurira kuba abayobozi bakwiye.

Umuyobozi Nshingwabikorwa ushinzwe Itorero no guteza imbere Umuco muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda Nshingano Mboneragihugu, MINUBUMWE, Uwacu Julienne, atangiza ku mugaragaro iri Itorero Intagamburuzwa Icyiciro cya 5, yabasabye kutagamburuzwa n’ibibazo nk’uko izina ryabo ry’Intagamburuzwa ribivuga, baharanira kudaheranwa na byo ahubwo babishakira ibisubizo hagamijwe kugera ku ntego z’iterambere ryabo bwite n’iry’Igihugu muri rusange.

Yabasobanuriye kandi ko muri iki gihe hari abacyifuriza u Rwanda gusubira mu mateka mabi, ariko tugomba kurushaho gukora cyane kandi twunze ubumwe, twimakaza ubunyarwanda nk’isano-muzi iduhuza twese, turwanya icyashaka kubuhungabanya aho cyaturuka hose.

Ni mugihe yanabibukije ko iri Torero rikwiriye kubabera umwanya mwiza wo gutekereza no kuzirikana indangagaciro z’umuco nyarwanda nk’abayobozi b’ejo hazaza, harimo gukunda Igihugu, ubupfura, gukunda umurimo, kwiyoroshya n’izindi zibafasha kurushaho kuba urubyiruko rubereye u Rwanda, ruharanira kugira uruhare mu gushyira mu bikorwa Icyerekezo 2050 Igihugu cyacu cyihaye.

Bamwe muri aba banyeshuri bahamya ko muri iri torero bazahungukira byinshi birimo kumenya amateka nyakuri y’igihugu cyabo.

Mugabo David ati “Hano i Nkumba ni ahantu turimo kwigira umuco, kugira ishyaka, kugira ubumwe, gukomeza gusigasira amateka ndetse no kurwanya ikibi kigamije guhungabanya igihugu cyacu.”

Naho Imaniriho Olive we yagize ati “Twaje kuvoma ibitekerezo bigamije kubaka igihugu cyacu, icya kabiri twaje kuvoma indangagaciro na kirazira. Ibyo bizatuma twebwe ubwacu twiyubaka ndetse twubake n’abandi muri rusange twasize muri kaminuza zacu.”

Hashakineza Jean Claude, Ushinzwe Itumanaho muri Minisiteri y’Uburezi, avuga ko icyo bagamije ari ugutanga uburezi budasigana n’indangaciro z’umuco nyarwanda.

Yagize ati “Ushobora kubona ako kazi ariko ugezeyo ukaba umusinzi ntabwo utindayo, ugezeyo ntukigire ikinyabupfura ntawushobora gukorana nawe. Minisiteri itanga ubumenyi ariko turashaka kujya dutanga ubumenyi bwuzuye, ufite ubumenyi bwo mu ishuri ariko se ni gute witwara mu kazi, iyo gahunda minisiteri irayifite kandi izayikomeza yo gukomeza kubaka umunyarwanda, umunyeshuri wuzuye ku mpande zombi.”

Itorero Intagamburuzwa ryatangiye mu mwaka wa 2014, kugeza ubu rimaze gutoza abasaga ibihumbi 3,340 ndetse gahunda yo gutoza izakomeza.

 

Uwacu Julienne, Ushinzwe Itorero muri MINUBUMWE
Hatangijwe icyiciro cya 5 cy’Itorero Intagamburuzwa
Abanyeshuri 233 bahagarariye abandi mu mashuri makuru na kaminuza nibo bitabiriye

UBUREZI.RW

Tanga Igitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *