Abarimu bagiye gutyazwa mu ndimi, abanyeshuri barengeje imyaka y’icyiciro barimo batekerezweho

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko hagiye gushyirwaho gahunda yihariye yo kwigisha abanyeshuri bafite imyaka irengeje icyiciro cy’amashuri barimo.

Ibi bikubiye mu myanzuro y’inama y’abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 26 Werurwe 2025, iyobowe na Perezida Paul Kagame.

Nk’uko bigaragara mu itangazo ry’ibyemezo by’iyi nama y’abaminisitiri, ku ngingo ya mbere, Inama y’abaminisitiri yagejejweho imiterere y’uburezi n’amavugurura y’ingenzi akomeje gukorwa kugira ngo abaturage bose bashobore guhabwa uburezi bufite ireme kandi bagire uruhare mu iterambere rirambye.

Ibirio bya Minisitiri w’Intebe byatangaje ko buri mwaka Minisiteri y’uburezi isuzuma intambwe imaze guterwa mu burezi hagamijwe kunononsora ibikwiye kwibandwaho no kunoza imyigire n’umusaruro uva mu burezi.

By’umwihariko muri uyu mwaka, hazakomeza gushorwa imari mu kubaka amashuri, gukundisha abana ishuri no kongera ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu mashuri.

Ibi bizajyana no gukomeza gahunda yo gufasha abarimu kwiyungura ubumenyi mu rurimi rw’icyongereza, ku buryo abarimu bose bazagera ku rwego mpuzamahanga mu bumenyi bw’ururimi bity babashe kwigisha uko bikwiye.

Mu bindi bizibandwaho muri uyu mwaka, nuko hazashyirwaho gahunda yihariye yo kwigisha abanyeshuri bafite imyaka irengeje icyiciro cy’amashuri barimo ndetse n’urubyiruko rwataye ishuri ruhabwe ubumenyi n’ubumenyingiro bw’ibanze mu myuga n’ikoranabuhanga bizabafasha mu kubona imirimo.

Ibi bije byiyongera ku zindi gahunda zinyuranye zirimo kuba muri gahunda y’igihugu yo kwihutisha iterambere mu cyiciro cyayo cya kabiri (NST2), Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje ko izongera umubare w’abanyeshuri biga mu mashuri y’incuke uve kuri 35% ugere kuri 65% mu gushimangira gahunda yo kwita ku burezi bw’umwana kuva akiri muto.

MINEDUC irakataje mu kunoza ireme ry’uburezi bw’u Rwanda

UBUREZI.RW

Tanga Igitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *