G.S St Paul Muko yanikiye andi makipe yibikaho ibikombe bibiri

Urwunge rw’Amashuri rwa Mutagatifu Pawulo Muko “G.S St Paul Muko mu karere ka Rusizi rwegukanye ibikombe bibiri mu mikino ihuza zone y’amajyepfo mu mashuri y’icyiciro rusange.

Kuri iki Cyumweru tariki 4 Mata 2025 nibwo mu karere ka Rusizi haberaga amarushanwa mu mikino y’icyiciro cy’amashuri y’icyiciro rusange “O’level” yahuje zone y’amajyepfo “South League” igizwe n’uturere twa Rusizi, Nyamasheke, Nyamagabe, Huye, Nyaruguri na Gisagara.

Mu iki cyiciro hakinwe imikino irimo umupira w’amaguru, Volleyball, Basketball, Handball na Netball.

Akarere ka Rusizi kabashije kwegukana ibikombe 4 mu bikombe 9 byahatanirwaga, aho mu mupira w’amaguru igikombe cyatwawe na St Paul Muko mu bahungu batinze ES Mamba ibitego 2-0.

Ni mugihe mu mukino w’intoki wa Basketball igikombe cyegukanwe na GS St Paul Muko nyuma yo gutsinda  Petit Seminaire Virgo Fidelis yo mu karere ka Huye amanota 39 kuri 30, na Sainte Bernadette yo mu karere ka Gisagara amanota 32 kuri 22.

Ubuyobozi bwa G.S St Paul Muko bwashimiye ababyeyi, abarezi n’abanyeshuri ku bw’iyi nsinzi bagezeho muri iyi mikino.

Bati “Dushimiye ababyeyi, abarezi n’abanyeshuri bacu ndetse n’abatuba hafi bakadushyigikira mu buryo bunyuranye. Tuzaharanira ko duhora ku isonga.”

Ibi bikombe bibiri byatwaye na G.S St Muko bije byiyongera ku bindi 11 batwaye muri uyu mwaka, ndetse bije bijya ku bindi bikombe 43 bari basanzwe bibitseho. Ibi bituma iri shuri mu bubiko bwaryo habitsemo ibikombe 56.

Aya makipe yahize ayandi muri zone z’amajyepfo akazakomereza urugendo kuri finali ku rwego rw’igihugu.

G.S St Paul Muko niyo yatwaye igikombe mu mupira w’amaguru.
Ibyishimo byari byose kuri G.S St Paul Muko.
Ubwo bashyikirizwaga igikombe muri bibiri begukanye.

Ibikombe byagiye mu bindi.
Akamwenyu kari kose.

UBUREZI.RW

Tanga Igitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *