Igitabo cy’umwanditsi Daniel Le Scornet yise ‘A la Jeunesse du Rwanda et de la Terre comprendre le mécanisme génocidaire’ cyamuritswe ku mugaragaro, hagaragazwa akamaro gakomeye gifitiye abarimu.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 09 Gicurasi 2025 Kacyiru ku Isomero rusange rya Kigali (Kigali Public Library), nibwo Umufaransa, Daniel Le Scornet, ufite ubwenegihugu bw’u Rwanda yamurikaga igitabo kigaruka ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), Claudette Irere yavuze ko iki gitabo ‘A la Jeunesse du Rwanda et de la Terre comprendre le mécanisme génocidaire’ gifitiye akamaro gakomeye abarimu.
Agaragaza ko nka Minisiteri y’Uburezi ifite inshingano zo kwigisha abana, atari ugutanga ubumenyi gusa banafite no kwigisha abanyarwanda kugira inshingano zo kubabarira, umuco no kubaha ubusugire bw’umuntu.
Ati “Iki gitabo ni icy’agaciro kuko abarimu bagiye kujya bagikoresha umunsi ku munsi kugira ngo bashobore gusobanura amateka y’umwijima abanyarwanda babayemo. Benshi mu bana bacu bashobora kutizera ibyo tubabwira kuri aya mateka nkuko bayabona mu byanditswe.”
Ashimangira ko bazanifashisha iki gitabo kwigisha urubyiruko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, agira ati “Tuzashyira iki gitabo mu biganiro byacu bigamije kwigisha kandi bizatuma urubyiruko rurushaho kumva neza ububi bw’ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi.”
Daniel le Scornet, wananditse iki gitabo ‘A la Jeunesse du Rwanda et de la terre comprendre le mécanisme génocidaire’ n’ikindi yise “Si Kigali était contée”.
Avuga ko intego ye ari ugufasha urubyiruko ku mateka cyane cyane aya Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse rukwiye kubishyiramo umuhate.
Yagize ati “Urubyiruko rw’u Rwanda ntirwahamya gusa ibyo rubwirwa n’ababyeyi babo ahubwo rwaba n’abafatanyabikorwa b’abatekereza b’Isi.”
Bamwe mu barezi bafuga ko kuba REB yarashyizeho igice cyo kwigisha amateka ya Jenoside bifasha abana kumenya ukuri kw’amateka y’igihugu. Padiri Egide Nsabema, ni umuyobozi wa Collège Saint André i Nyamirambo.
Ati “Ni ukugira ngo nabo bamenye amateka kuko ari bo Rwanda rw’ejo hanyuma babonereho kugira ubumenyi n’imbaraga zo kuyirinda ndetse no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.”
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze, REB, ruvuga ko iyo rubonye umwanditsi ugerageje kwandika, atanga umucyo, agaragaza uko byagenze, icyo gihe nka REB bamubaha hafi.
Dr. Nelson Mbarushimana, Umuyobozi Mukuru wa REB, yagize ati “Iyo tubonye umuntu wandika uko byagenze icyo gihe tubyakirana yombi noneho tugakorera hamwe kugira ngo ibyo yanditse bibashe kugera ku banyarwanda bose cyane cyane abanyeshuri, abarimu ndetse n’abayobozi b’ibigo by’amashuri.
Daniel le Scornet ufite inkomoko mu Bufaransa akaba aherutse gufata icyemezo cyo gutura mu Rwanda hamwe n’umugore we Christine le Scornet, ndetse yasohoye igitabo yanditse, kigaruka ku mateka y’Umujyi wa Kigali.
Daniel le Scornet yahinduye izina yitwa Rugamba mu gihe umugore we Christine yafashe irya Gasaro. Umufasha we yiyemeje kuzahindura igitabo ‘A la Jeunesse du Rwanda et de la terre comprendre le mécanisme genocidaire’ mu kinyarwanda.



UBUREZI.RW