G.S Saint Paul Muko bahinduye umuvuno wo kwita ku bana bafite ubumuga

Ishuri rya Saint Paul Muko mu karere ka Rusizi ryatangije ku mugaragaro gahunda yo kwakira no kwita ku bana bavukanye ubumuga no kubafasha kwisanga mu bandi.

Abana 35 bafite ubumuga butandukanye nibwo bakiriwe baninjizwa mu buzima bw’ishuri aho bakiriwe n’abarezi n’abandi banyeshuri bagenzi babo.

Ibi bije nyuma y’uko ishuri rya G.S Saint Paul Muko rikoze igikorwa cyo gukura abana mu muhanda bakabagarura mu ishuri, ariyo mpamvu batangiye na gahunda yo kwita ku bana bafite ubumuga no kubakundisha ishuri.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa 16 Gicurasi 2025, aho kwakira abana bafite ubumuga mu bandi cyayobowe na  Padiri Ombeni Jean Népomscène akaba n’intumwa ya Musenyeri wa Diyoseyi ya Cyangugu, Musenyeri Edouard Sinayobye, aho yari kumwe na Padiri mukuru wa Paroisse ya Mashyuza, Padiri Maurice Tuyizere, hari kandi n’ushinzwe uburezi mu murenge wa Bugarama, Ndwaniye Emmanuel n’abagize komite y’inteko rusange y’ababyeyi.

Iyi gahunda yatangiriye ku bana 35 muri 85 banditswe, ndetse ubuyobozi bwa G.S Saint Paul Muko buvuga ko uko ubushobozi buzagenda buboneka n’abandi bazakirwa kuko ari gahunda izafasha abana bavukanye ubumuga kugaragarizwa urukundo, kwitabwaho, gukunda ishuri no kubafasha kumva ko nabo ari abana nk’abandi bagira ejo hazaza heza.

Ababyeyi b’aba bana bakiriwe, bashima ubuyobozi bwa G.S Saint Paul MUKO ryabaterekerezo bakakira abana babo ndetse bakaba bagiye gufashwa nabo kugira ejo hazaza heza. Ibi byiyongeragaho ko bamwe mu babyeyi baburaga aho basiga abana ndetse ntibabashe kubona uko bajya gushaka imibereho.

Ubuyobozi bwa G.S Saint Paul Muko bwashimiye abarezi n’abita kuri aba bana, ababyeyi bashyigikiye iki gikorwa n’abandi bose bagize uruhare kugirango aba bana bige nk’abandi.

G.S Saint Paul Muko ubusanzwe nta bana bafite ubumuga bigaga muri iri shuri, ariyo mpamvu ryiyemeje gushyigikira uburezi budaheza bakira ku ikubitiro abana 35 bafite ubumuga.

UBUREZI.RW

Tanga Igitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *