Ubucucike mu mashuri mu karere ka Gatsibo bwatumye abana ba GS Gashikiri bigira munsi y’igiti, aho baherutse gusagarirwa n’inzuki bagakwira imisharwaro.
Ni abanyeshuri biga kuri GS Gashikiri mu kagari ka Karambi, umurenge wa Nyagihanga mu karere ka Gatsibo, aho bigira munsi y’igiti kubera ubucucike bugaragara ku iri shuri.
Abanyeshuri bahiga batabarizwa kuko bigira munsi y’igiti, ibi bigatuma imyigire y’abo ibagora bite nuko hari n’igihe baje kwiga bagasanga igiti cyuzuyemo inzuki bagakizwa n’amaguru. Ni mugihe, imvura iyo iguye cyangwa izuba rikaba ryinshi amasomo ahagarara.
Aya makuru y’abana bigira mu nsi y’igiti kandi ashimangirwa n’abarimu babigisha aho bavuga ko munsi y’igiti ariho bigira umunsi ku wundi ndetse n’abana babimenyereye ko ariho bagomba kwigira,
Umwe ati “Iyo imvura iguye bidusaba ko tujya kugamisha abana tukabajyana mu kigo, biba ari ikibazo kuba umwana yafatira ikayi mu ntoki, biratugora cyane kwigishiriza abana hano kuko bararangara.”
Undi nawe avuga ko amasomo bayatangira munsi y’igiti uretse ngo icyumba batijwe nacyo bajya gufatiramo ifunguro gusa. Akomeza avuga ko bahura n’imbogamizi nyinshi aho iyo imvura iguye birukankana n’abana bamwe bakananyagirwa,anavuga ko bigeze kuza kwiga inzuki zikabamerera nabi bagakwira imishwaro.
Umuyobozi wa G.S Gashikiri, Ntamahirwe Edouard yemeza ko iki kibazo gihari, ariko ko kuri iki kigo basanzwe bafite ubucucike bwinshi kandi ko iki kibazo bakigejeje ku nzego bireba.
Umuyobozi wungirije w’akarere ka Gatsibo ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Sekanyange Jean Leonard avuga ko mu ngengo y’imari ya 2025/2026 akarere gateganya kubaka ibyumba by’amashuri 32.
Kuri iki kigo cya GS Gishikiri amakuru avuga ko hari icyumba kimwe kigwamo n’abana b’incuke bigamo ari abana 148.

UBUREZI.RW