G.S St Pierre Nkombo yizihije mutagatifu yaragijwe

Ishuri rya G.S St Pierre Nkombo ryizihije umunsi mukuru waryo, ahahembwe abana batsinze neza ibizamini 100%.

Kuri uyu wa 25 Kamena 2025, nibwo ishuri GS Saint Pierre Nkombo ryahimbazaga mutagatifu ryaragijwe, mu birori byabimburiwe n’igitambo cya misa cyatuwe na nyiricyubahiro Myr Edouard Sinayobye, umwepisikopi wa diyosezi gatolika ya Cyangugu.

Ni umunsi usanzwe wizihizwa ku wa 29 Kamena buri mwaka, ariko kubera ko ingengabihe y’amashuri izasozwa ku wa 27 Kamena, byabaye ngombwa ko ibirori byimurirwa ku wa 25 Kamena.

Ibi birori byitabiriwe n’abanyeshuri, abarezi, ababyeyi n’inshuti z’ikigo. Ndetse abanyeshuri bateguwe bahabwa amasakaramentu arimo Batisimu, Ukarisitiya no Gukomezwa.

Mu ijambo rya Nyiricyubahiro Myr Edouard Sinayobye yibukije abanyeshuri ko ikigo cyabo kimaze kwamamara kandi bakwiye gukomeza kurangwa n’ikinyabupfura no gukora cyane.

Ati “Iki kigo kimaze kumenyekana mu gihugu no hanze yacyo, aho abanyeshuri boherezwa kwiga muri Amerika. Ubushakashatsi mukora buri ku rwego rwo hejuru, mukomeze aho natwe tuzabatera inkunga uko bishobotse.”

“Mukomeze kuba hamwe, murangwe n’ikinyabupfura no gukomera ku isengesho, mujye mwumvira ababarera n’ababayobora.”

Umuyobozi w’Ishuri yashimiye abanyeshuri n’abarezi ku bufatanye mu gutegura ibirori, anashimira ababyeyi n’abashyitsi bitabiriye ndetse badahwema no kubashyigikira.

Muri ibi birori itorero ry’Ishuri ryasusurukije abashyitsi, abanyeshuri berekana udushya bahanze muri siyansi, aho berekanye bimwe bakoze nk’inkweto z’abatabona (zifasha abafite ubumuga bwo kutabona), itara rikoreshwa rikanagenzurwa na telefone, divayi (wine) n’imitobe (juices).

Bakoze kandi umuti usigwa inkweto nyuma yo kubona ko hari abana bigaga bambaye inkweto zidasizwe, amavuta yo kwisiga kugira ngo bagabanye umutwaro ku babyeyi, bakoze kandi umushinga w’buryo bwo kuhira ubutaka bwumye (irrigation system).

Hahembwe kandi abanyeshuri batsinze ku kigero cya 100% kandi bakaba baragarutse kwiga muri iri shuri mu cyiciro rusange. Abashimiwe harimo Duhirimana Tekla, Ikurakucyavu na Hozana Kevin Robert.

Hahembwe n’abandi banyeshuri babonye hejuru ya 80% mu kizamini cya Leta gisoza Amashuri yisumbuye (A Level).

Muri ibi birori hanamuritswe  igihembo umunyeshuri Nihabwikuzo Angelina Brean yahawe nyuma yo kwegukana igikombe ku rwego rw’igihugu, aho yabaye uwa mbere mu marushanwa yateguwe na REMA mu guhanga imivugo ikangurira abantu kurengera ibidukikije.

Ni mugihe abarezi na bo bahawe ibihembo by’ishimwe kubera uruhare bagize mu gutsindisha neza mu masomo bigisha.

Aba barezi bahembwe impapuro z’ishimwe (Certificates) bahabwa n’amabahasha arimo ibihembo binyuranye.

Myr Edouard Sinayobye, umwepisikopi wa Cyangugu
Bamwe mu banyeshuri ba GS St Pierre Nkombo
Umuyobozi wa GS St Pierre Nkombo, Donat Sinayitunze

UBUREZI.RW

Tanga Igitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *