Autisme ni uburyo umwana avuka atandukanye n’abandi mu buryo bw’imitekerereze, bikagaragarira cyane mu mivugire, imibanire ye n’abandi no mu myitwarire.
Mu nama nyunguranabitekerezo ku rwego rw’igihugu yateraniye i Kigali kuri uyu wa Gatatu tariki 02 Mata 2025, ijyanye n’imyigire y’abafite ibibazo bya Autisme, harebewe hamwe uko aba bana bafashwa aho gutereranwa no kumva ko badashoboye.
Umuhoza Diane, ni umwe mu babyeyi ufite abana babiri arerera muri Autisme Rwanda, avuga ko kwita ku burezi bw’abana be ari ibintu bikomeye ku buryo bw’umutima ndetse n’amafaranga.
Avuga ko hari ababyeyi bafite abana benshi bari mu rugo bazirikirwa ku gitanda n’imigozi kubera autisme bafite.
Gusa we akurikije amahugurwa yahawe, afite intego yo kuvana abana be mu Isi yabo kandi ngo ageze ku nzira ya Kabiri.
Ati “Njyewe mba mfite intego yo kumukura muri iyo Si kandi ngeze ku nzira ya Kabiri mu nzira Eshanu kuko uramubaza uti bite? ni byiza. Akivuga, yahura n’umuntu azi, akamuhamagara.”
Yemeza ko amafaranga y’ishuri ari ikintu gihenze ku babyeyi bafite abana barwaye autisme.
Ibi bishimangirwa nuko buri mwana mu ishuri aba afite umwarimu umwitaho, ibyo ubwabyo bigatuma uburezi burushaho guhenda.
Yagize ati “Ngereranyije ku kwezi nshobora kwishyura 165 000 Frw ku mwana umwe kandi hatarimo icyo kurya.”
Umuyobozi w’Umuryango w’Ababyeyi bafite abana bafite Autism mu Rwanda (RPIA), Umutoni Larissa avuga ko uyu muryango ufite ababyeyi bagera kuri 300.
Agaragaza ko hakiri imbogamizi mu myigire y’abana bafite Autisme cyane ko n’amashuri abakira ari makeya.
Agira ati “Na makeya ahari usanga ahenze kandi si ko ababyeyi bose bafite ubushobozi. Bimwe mu byo dukora ni ubuvugizi ku kugira ibigo byinshi hirya no hino.”
“Turashimira Leta y’u Rwanda cyane cyane Minisiteri y’Uburezi ko hari intambwe itangiye kugerwaho kuko hari amashuri twumvise agiye kubakwa. Nubwo umubare w’amashuri ukiri muto ariko ni yo ntangiriro, ni rwo rugendo, uko biri nibura ababyeyi bafite aho bazajyana abana babo bafite Autisme.”
Imwe mu mbogamizi inagora ababyeyi mu myigire y’aba bana ni uburezi kuko umwana umwe acyenera abarimu barenze umwe kugirango yitabweho.
Munyamahoro Placide, umwarimu muri HVP Gatagara i Gikondo, avuga ko mu cyumba cy’ishuri haba harimo abarimu batari hasi ya babiri kandi abana nabo ntibajye hejuru ya 12 cyangwa 13.
Ni mugihe iyo bigisha abana, avuga ko harebwa icyo umwana ashoboye. Icyo gihe iyo umwarimu amaze kukibona, ni cyo ashyiramo ingufu kurusha gukurikiza integanyanyigisho.
Ati “Ariko nanone nubwo ihari, igikenewe nuko iyo ubonye icyo umwana akunda, ukongeraho icyo umubyeyi yabwiye mwarimu, ukabihuza na ya nteganyanyigisho, urumva hari ikintu kinini cyane kivamo.”
Akomeza agira ati “Hari ingorane tuba tukigira, nk’ubu iyo uhaye umwana ibikoresho akabyisanzuramo, akenshi ni bwo umenya icyo umwana akunda, hanyuma ubwo rero ibyo bikoresho biracyari ikibazo gikomeye. Ibikoresho bitangwa na REB ariko hari igihe biba bikeya cyangwa na bya bindi ba bana bakeneye nabwo ugasanga ntibihagije.”
Dr Rose Baguma, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Politiki n’Igenamigambi muri Minisiteri y’Uburezi, na we yemeza ko amashuri yakira abana bafite Autisme agihenze ndetse akiri make ku buryo abana bo mu byaro usanga banaturuka mu miryango itishoboye bagorwa no guhabwa uburezi.
Ashimangira ko nubwo abana bavukanye autisme badateye kimwe nk’abandi bitabagira abanyantege nke ku buryo bahezwa mu miryango kuko nabo hari ibyo bashoboye.
Yagize ati “Nubwo adashobora gukora akazi wowe ukora ariko hari ako we yashobora gukora uramutse umufashije mu buzima bwe bwose kuva avuye mu rugo, ajya ku ishuri ariko ajya no mu buzima bw’akazi.”
Akomeza avuga ko “Uburezi bw’aba bana burahenze, si ibikoresho gusa n’abarimu babizobereye. Ntabwo ari umwarimu uwo ari we wese wapfa kujya kwigisha uriya mwana. Mu gihe mu yandi mashuri, abanyeshuri bashobora kwigishwa n’umwarimu umwe, bariya bo umwana umwe akenera abarimu babiri cyangwa batatu.
“Bisaba imbaraga nyinshi n’abafatanyabikorwa kugira ngo ibikoresho bakenera bigurwe n’abarimu babe bahari.”
Minisiteri y’Uburezi igaragaza ko abana bose bafite ubumuga butandukanye na Autisme irimo, basaga 40 000 mu bigo by’amashuri mu Rwanda.




UBUREZI.RW