Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Edouard Ngirente yasabye abanyeshuri 4,562 barangije amasomo yabo mu mashami atandukanye mu Ishuri Rikuru ry’Imyuga, Tekinike n’Ubumenyingiro (RP) gukomeza kwiyungura ubumenyi kandi bagakoresha ubumenyi bahabwa mu gutanga umusanzu mu iterambere ry’igihugu.
Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Kane tariki ya 29 Gucurasi 2025, mu birori byo gusoza amasomo kuri bamwe biga mu ishuri ry’Imyuga, Tekinike n’Ubumenyingiro, Rwanda Polytechnic.
Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente yagaragaje ko u Rwanda rwishimiye kwakira abakiri bato ku isoko ry’umurimo bazanye ibitekerezo bishya bizafasha mu iterambere ry’igihugu mu byiciro bitandukanye haba mu buhinzi, ubwubatsi, amashanyarazi n’ibindi.
Abibutsa ko Isi ya none igendera ku muvuduko uri hejuru mu ikoranabuhanga, bityo kuba basoje amasomo ari intangiriro yo gukomeza kwiga.
Ati “Isi igezweho isaba gukomeza kwiga no kwiyungura ubumenyi. Musabwa gukomeza kwiga no kongera ubumenyi kugira ngo muhore mupigana kuko kwiga ntibirangiye ahubwo ni itangiriro y’urugendo rurerure rw’ubumenyi, udushya no kwihesha agaciro. Mukoreshe ubuhanga kugira ngo muhindure kandi mutange umusanzu mu iterambere ry’Igihugu.”
Minisitiri Ngirente yavuze ko bifashishije ubumenyi bakuye mu ishuri bakwiye gutanga umusanzu ugaragara mu kurema ibisubizo, iterambere ry’ubukungu no guhanga amahirwe mashya.
Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph yibukije abasoje amasomo yabo ko igihugu kibahanze amaso, ndetse bafite ubumenyi bakwiye gukoresha bakaba ba rwiyemezamirimo aho gutegereza guhabwa akazi.
Yagize ati “Uyu munsi si iherezo ahubwo ni itangiriro, mufite ubumenyi mwavomye, igihe mumaze mwiga muri RP ntabwo ari cyo kubategurira kujya mu mirimo gusa ahubwo muje kuyihanga, kuba abayobozi, abahanga udushya, munahindure sosiyete.”
Minisitiri Nsengimana yababwiye ko igihugu kibahanze amaso, bityo bakwiye kuzana ibikenewe ku isoko ry’umurimo no gutanga umusanzu mu rugendo ruganisha mu cyerekezo 2050.
Umuyobozi wa Politekinike y’u Rwanda, Dr. Sylvie Mucyo yasabye abanyeshuri barangije amasomo gukemura ibibazo bakoresheje ubumenyi bavomye muri RP.
Ati “Banyeshuri barangije, mufite ubumenyi n’ubushobozi bikenewe ndetse no kugira uruhari mu gukemura ibibazo bya societe no guteza imbere igihugu.”
Dr. Sylvie Mucyo yashimiye ubuyobozi bw’Igihugu bukomeje gutanga amahirwe atandukanye n’uburyo butandukanye, butuma abanyeshuri bashobora kwiga, kunguka ubwenge, guhanga udushya no kuba abantu batanga umusaruro ufatika mu miryango yabo no muri sosiyete.
Ubuyobozi bwa RP bugaragaza ko kuva ku nshuro ya mbere bashyira ku isoko abasoje amashuri mu 2018, umubare wabo umaze kwiyongeraho 58%.
Naho umubare w’abakobwa basoje amasomo y’imyuga wariyongereye uva kuri 23% wariho mu 2024 ugera kuri 29% uyu mwaka.







UBUREZI.RW