Minisiteri y’Uburezi ibinyujije mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe amashuri n’ubugenzuzi bw’amashuri NESA hatangijwe isuzumabumenyi mpuzamahanga mu rwego rw’ubushakashatsi, PISA 2025, aho ryitabiriwe n’abanyeshuri 7,455 baturutse mu mashuri 213.
PISA (Programme for International Student Assessment), iri suzuma mpuzamhanga ku bumenyi n’ubushobozi bw’abiga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bari munsi y’imyaka 15 mu masomo yo gusoma, imibare na siyansi. Rigamije gupima ireme ry’uburezi bw’u Rwanda ku rwego mpuzamahanga.
Kuri uyu wa Mbere tariki 28 Mata 2025, nibwo iri suzuma mpuzamahanga rya PISA 2025, ryatangijwe ku mugaragaro, aho rizakorerwa mu bigo 2013 hirya no hino mu gihugu.
Agaruka ku mpamvu u Rwanda rwinjiye muri iri suzuma bumenyi mpuzamahanga rya PISA, Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana yavuze ko hagamijwe kureba ireme ry’uburezi abana bahabwa n’ahacyeneye imbaraga.
Ati “Ni ukureba bize iki? bazi iki? bamenya iki? Noneho tumenye uburyo dushobora gukra impinduka mu burezi, aho dusanze tudahagaze nk’uko twabifuzaga, tuzarushaho kureba uko tubikora noneho turusheho gukora neza. Harimo inyungu nyinshi nicyo gituma u Rwanda rwemeye kujya muri iyi porogaramu.”
U Rwanda ruri mu bihugu bitanu bya Afurika muri 91 ku Isi byitabiriye iri suzuma rizagaragaza uko uburezi bw’igihugu buhagaze mu ruhando mpuzamahanga.
PISA ni isuzumabumenyi ritegurwa n’Umuryango Mpuzamahanga w’Ubutwererane mu by’Ubukungu n’Iterambere, OECD. Ni mugihe rigenewe abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye batarengeje imyaka 15 biga ibijyanye n’imibare, gusoma na siyansi.




UBUREZI.RW