Abanyeshuri bitabiriye amarushanwa kuri AI biyemeje impinduka mu ikoranabuhanga

Abanyeshuri bo mu ntara y’Amajyepfo bitabiriye amarushanwa ajyanye n’Ubwenge buhangano ( Artificial Intelligence, AI ), biyemeje kuzana impinduka mu buvumbuzi n’imikoreshereze y’ikoranabuhanga.

Aya marushanwa yabaye kuri uyu wa 17 Gashyantare 2025, akabera kuri GSO de Butare mu karere ka Huye, yitabirwa n’abanyeshuri basaga 260.

Iriza Shimwe Lesa wiga muri College Christ- Roi de Nyanza yitabiriye aya marushanwa. Ni umwe mu baserukiye igihugu mu marushanwa aheruka y’ubwenge buhangano muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Kuri ubu yaje guhatana afatanije n’abandi banyeshuri, aho bakoze indege nto itagira abapilote ikoreshwa mu mazi.

Ati “Uyu mushinga wacu iyi ndege izajya igenda imanuke mu mazi nirangiza igende irebe ahantu hashobora kuba hari zahabu , hari izo diyama n’andi mabuye y’agaciro, noneho nimara kuhabona inazamukane inzira nziza banyuramo bajya kuyacukura.”

Tuyishime Nicolas na we uri mu bitabiriye yavuze ko kubera uburyo isi iri kugenda igana mu ikoranabuhanga, kugira ubumenyi mu by’ubwenge buhangano ni ingenzi cyane.

Umuyobozi w’agateganyo Ushinzwe Ikoranabuhanga mu Rwego rw’Igihugu Rushinzwe Uburezi bw’Ibanze, REB, Diane Sengati Uwasenga, yavuze ko aya marushanwa ari uburyo bwo gutegurira abanyeshuri guhanga byinshi bishingiye ku ikoranabuhanga.

Ati “Ibi bizabafasha no mu buzima busanzwe kugira ngo nabo bajye babasha gutekereza kandi banishakira ibisubizo, hanyuma na za robots muri iyi si tugezemo muzi ko tugeze mu gihe cy’ikoranabuhanga, aho riri kudufasha mu bintu byinshi cyane bitandukanye”.

Abanyeshuri bitabiriye iri rushanwa baturutse mu bigo bisaga 30 byo mu Ntara y’Amajyepfo.

Abanyeshuri bo mu ntara y’Amajyepfo bitabiriye amarushanwa ajyanye n’Ubwenge buhangano AI

IMYIGIRE.RW

Tanga Igitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *