Abasenateri bagaragaje impungenge ku ihame ry’uburinganire mu mashuri

Abasenateri bagize Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage n’Uburenganzira bwa Muntu, basabye Minisiteri y’uburezi kongera ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro.

Babigarutseho ku wa 18 Gashyantare 2025, mu kiganiro na Minisiteri y’uburezi kigamije kugenzura ibikorwa mu guteza imbere amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro.

Ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye rimaze kugaragazwa nk’imwe mu ngingo z’ingezi zigize iterambere ry’igihugu, gusa mu mashuri amwe n’amwe haracyagaragara ubusumbane by’umwihariko mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro. Aha niho abasenateri bagize komisiyo y’uburenganzira bwa muntu bahera basaba minisiteri y’uburezi kongera imbaraga.

Senateri Niyomugabo Cyprien yagize ati “Ukabona ano mashuri ajyanye n’ubutetsi ukabona harimo abakobwa gusa, noneho ugasanga dusa nk’aho tugana muri bya bitekerezo bya kera. Biri kunyuranya n’ihame ry’uburinganire. Byagakwiye kwitabwaho abantu bose bajya gutangiza amashuri hakarebwa niba ayo mahirwe y’abana ba bahungu na abakobwa bayanganya.”

Minisitiri w’uburezi Dr. Joseph Nsengimana yavuze ko hakiriho imyumvire ishingiye ku mateka ariko ko nta mirimo ishingiye ku gitsina iba mu Rwanda, akavuga ko hakiri urugendo ariko ko bizakemuka.

Imibare igaragaza ko abagore mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro TVET ari 43% naho mu mashuri makuru ya Rwanda Polytechnic ni 30,7%.

Abadepite bagarutse ku ihame ry’uburinganire mu mashuri

Angélique Mukeshimana/IMYIGIRE.RW

Tanga Igitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *