Abanyeshuri biga ku Rwunge rw’amashuri rwa mutagatifu Pawulo Muko “G.S St Paul Muko” mu karere ka Rusizi, basabwe kuba bandebereho n’indashyikirwa mu gusigasira indangagaciro na kirazira z’umuco nyarwanda.
Ni ubutumwa bahawe n’intumwa za Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, MINUBUMWE, kuri uyu wa 11 Werurwe 2025, ubwo basuraga itorero Indashyikirwa mu Mihigo za Muko rya GS St Paul Muko.
Izi ntumwa za MINUBUMWE zari ziyobowe na Uwanjye Jean Paul, aho yasabye abana kwimakaza indangagaciro na kirazira z’umuco nyarwanda.
Itorero rya GS St Paul Muko “INDASHYIKIRWA MU MIHIGO ZA MUKO” ryashimiwe kuba bandebereho mu matorero mu kugaragaza ibikorwa by’ubudasa nko gutabarana, gufashanya ndetse ibikorwa byaryo bikarenga n’ishuri aba banyeshuri bigaho.
Ku rundi ruhande, izi ntumwa za MINUBUMWE zashimiye GS St Paul Muko ku ruhare rwayo mu kubakira abatishoboye, kuvana abana mu muhanda bakabasubiza mu ishuri no kudaheza abana bafite ubumuga muri gahunda zose.
Ni mugihe basabye iri shuri gushyira imbaraga mu mikorongiro mu masibo, kunoza intambwe y’intore no kwita cyane ku gukora umwitozo w’akarasisi “parade” mu rwego rwo gufasha intore kugira gahunda no kwirinda kubusanya.
Mu byo abana batorezwa mu itorero Indashyikirwa mu Mihigo za Muko rya GS St Paul Muko harimo umuco wo kwishakamo ibisubizo no kwimakaza indangagaciro z’umuco nyarwanda.
Uretse Uwanjye Jean Pascal wari uyoboye izi ntumwa za Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, MINUBUMWE, yari aherekejwe n’abandi bayobozi barimo, Masengesho Jean Damascene ushinze itorero mu karere ka Rusizi, Bushayija Jean Marie uharariye ababyeyi barerera muri GS St Paul Muko n’abandi.
UBUREZI.RW