Akanyamuneza ni kose ku banyeshuri bagiye kuminuza binyuze muri Mastercard Foundation

Abanyeshuri bakiriwe muri Kaminuza y’u Rwanda binyuze mu bufasha bw’umushinga Mastercard Foundation, bagaragaje ibyishimo kubera aya mahirwe yo kwiga nta nkomyi.

Abo banyeshuri bashya ni 196, barimo abo mu cyiciro cya mbere cya kaminuza 160 ndetse na 36 bo mu cya gatatu.

Bamwe muri bo bavuze ko iyi gahunda ibahaye icyizere cyo kugera ku nzozi zabo no kuzagira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Mutimutuje Daniella Dewelly, yavuze ko yishimiye kuba umwe mu bagenerwabikorwa b’uyu mushinga kuko ubaha ubushobozi bwo kwiga nta mbogamizi.

Yagize ati “Duhabwa byose dukeneye kugira ngo twige neza. Duhabwa kandi gahunda zitandukanye zidufasha kubona ubumenyi n’indangagaciro zo kuba abayobozi beza b’ejo hazaza, bityo tukazabasha no kugirira aho duturuka akamaro.”

Umuyobozi wa Mastercard Foundation, Kamanzi Elisée, yavuze ko iyi gahunda igamije gufasha abanyeshuri bafite ubushobozi bwo kwiga ariko badafite amikoro, binyuze muri za Kaminuza zikomeye ku isi, harimo na Kaminuza y’u Rwanda.

Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda, Assoc. Prof. Kayihura Muganga Didas, yavuze ko biteze byinshi kuri aba banyeshuri bafashwa na Mastercard Foundation kandi bakaba koko baratangiye no kubigaragaza.

Ati“ Tubitezeho kuzavamo abayobozi beza bazagirira akamaro igihugu n’imiryango yabo, bagateza imbere Afurika ndetse n’Isi muri rusange kuko bahabwa ibikenewe byose ngo bige neza kandi bagere ku ntego zabo.”

Aba banyeshuri, bagizwe ahanini n’abakobwa biga siyansi, abafite ubumuga, impunzi ndetse n’abakomoka mu bindi bihugu bya Afurika. Bafashwa kwishyurirwa amafaranga y’ishuri, icumbi, ibikoresho by’ishuri, amahugurwa yihariye ndetse n’indi nkunga ibafasha mu mibereho.

Umushinga w’Uburezi wa Mastercard Foundation muri Kaminuza y’u Rwanda watangiye mu 2021, ukaba uzafasha abanyeshuri 1200 mu myaka icumi. Kugeza ubu, abamaze kwakirwa binyuze muri iyi gahunda barenga 500.

Umuyobozi wa Mastercard Foundation, Kamanzi Elise
Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda, Prof. Kayihura Muganga Didas

Angelique Mukeshimana/UBUREZI.RW

Tanga Igitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *