Diyosezi Ruhengeri: G.S Notre Dame de l’etoile du Matin Kayenzi yijihije imyaka 100 ishinzwe

Muri diyosezi ya Ruhengeri bahimbaje yubile y’impurirane mu rwego rw’uburezi, hasozwa n’icyumweru cy’uburezi gatolika mu birori byahuriranye n’isabukuru y’imyaka 100 ishuri rya G.S Notre Dame de l’etoile du Matin Kayenzi rimaze rishinzwe.

Ni mu gihe Kiliziya Gatolika ihimbaza Yubile y’impurirane y’imyaka 2025 y’ugucungurwa kwa bene muntu n’imyaka 125 Inkuru Nziza igeze mu Rwanda. Diyosezi ya Ruhengeri irishimira intambwe yateye mu burezi kandi ikaba ikomeje gutanga umusanzu wayo mu kubaka igihugu.

Ni ibirori byabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki 30 Gicurasi 2025, byayobowe na Myr Vincent Harolimana wabanje guha ishusho ya Bikira Mariya Umwamikazi w’inyenyeri yo mu rukerera umurinzi w’ishuri rya G.S Kayenzi.

Kwizihiza izi yubile byabanjirijwe n’igitambo cya Misa cyitabiriwe n’abantu mu ngeri zinyuranye barimo abarezi, abanyeshuri, ababyeyi, abihayimana na bamwe mu bayobozi mu nzego bwite za leta.

Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri Myr Vincent Harolimana mu nyigisho ye yashimiye Imana ku bwa Yubile y’impurirane y’imyaka 125 inkuru nziza igeze mu Rwanda n’imyaka 2025 y’ugucungurwa kwa benemuntu no kuba byahuriranye n’isabukuru y’iri shuri.

Yagize ati “kandi turashimira Imana kuri uyu munsi, kubera Imyaka 100 Imana yagiriye iri shuri, turashimira Imana kubera abantu bose bagira uruhare mu gutanga uburezi, maze nka Kristu w’inazareti bagakura mu gihagararo, mu bwenge no mu busabaniramana, turasoza icyumweru cy’uburezi mu rwego rwa Diyosezi yacu ya Ruhengeri.”

“Twahisemo kuza hano muri Santarali ya Kayenzi kubera impamvu zumvikana, kugira ngo tunifatanye n’ishuri G.S Notre Dame de l’etoile du Matin Kayenzi.”

Myr Vincent Harolimana Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri yasabye kandi ko abana batozwa uburere bihereye mu muryango.

Ati “Twibaze kandi twisubize ingo zacu, amashuri yacu bihagaze bite mu gutoza abana bacu kubaha Imana no kubaha abayo, muri iyi si igenda itera Imana umugongo, duhagaze dute mu rukundo dukunda abana Imana yaduhaye, duhagaze dute mu kubitangira no kubatoza gukunda umurimo bijyane no kwirinda ubunebwe no guhushura n’izindi ndangagaciro ziranga umunyarwanda, abana bacu bahagaze bate mu kumvira ababarera, batozwa bate kubanira abandi.”

Padiri mukuru wa Paruwasi ya Butete, Twizerimana Jean Nepomscene yavuze ko ku munsi wa Yubile y’Impurirane mu rwego rw’uburezi na yubile y’imyaka 100 y’ishuri G.S Notre Dame de l’etoile du Matin Kayenzi, bishimiye kuba Paruwasi yabo ari yo yabereyemo ibi birori.

Umuyobozi w’ishuri rya G.S Notre Dame de l’etoile du Matin Kayenzi, Philbert Mbarushimana yavuze ko kugeza ubu bafite abanyeshuri bagera ku 1,556 ndetse iri shuri rimaze kwiyubaka mu buryo bugaragarira buri wese.

Yagize ati “Twabonye inyenyeri kubera ko twari tumaze igihe dufite ibyumba by’amashuri byinshi ariko imvura yagwa abana bagakwira imishwaro bajya gushaka aho kugama, yewe n’iyo umwijima wazaga nta kindi twakoraga ariko uyu munsi turishimira ko byacyemutse.”

Umuyobozi w’akarere ka Burera wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Nshimiyimana Jean Baptiste, yashimiye kiliziya Gatolika ku bikorwa byayo bigamije iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage bafatanyamo birimo ibikorwa bijyana n’ubuzima, kurwanya imirire mibi n’igwingira n’ibindi bikorwa birimo kurwanya ibibazo bibangamiye imibereho myiza bikibangamiye abaturage.

Ashimira Diyosezi ya Ruhengeri ku musanzu wayo mu burezi, abizeza ubufatanye nk’ibisanzwe.

Augustin Uwimana, ushinzwe uburezi mu Ntara y’Amajyarugu, mu izina rya Minisiteri y’Uburezi yavuze ko bishimiye kuba iri shuri rya G.S Notre Dame de l’etoile du Matin Kayenzi ryarateye imbere ryishatsemo ibisubizo.

Ati “Minisitiri w’uburezi yantumye ngo mbashimire kandi ko abizeza ubufatanye mu murimo wo kurerera igihugu.”

Mu rwego rwo gusoza icyumweru cy’uburezi gatolika, abanyeshuri bahize abandi mu masomo muri Diyosezi ya Ruhengeri bashimiwe bahabwa ibirimo ibikoresho by’ishuri. Ndetse abarezi bamaze imyaka 25 barerera muri iyi diyosezi nabo bahembwe ku bw’umurava bagaragaje n’umusanzu bagikomeje gutanga.

Asoza ibi birori ku mugaragaro, Myr Vincent Harolimana, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri yongeye gushima umusaruro mwiza uva mu mashuri ya kiliziya n’izindi nzego bakorana.

Ati “Turishimira umusaruro mwiza ugaragara mu mashuri yacu, ubufatanye mu nzego zose kandi byose bikaba bitanga umusaruro.”

Muri Diyosezi ya Ruhengeri habarizwa amashuri 152 arimo 37 abarizwa mu karere ka Burera, 36 mu karere ka Musanze, 47 yo mu karere ka Gakenke n’ishuri 1 ribarizwa mu karere ka Rulindo. naho amashuri arenga 50 abarizwa mu Karere ka Nyabihu, muri yo hose hakaba harimo amwe mu mashuri Kiliziya gatolika ifatanyamo na leta mu byiciro bitandukanye.

Ni mugihe muri iyi diyosezi ya Ruhengeri habarurwa abarimu basaga ibihumbi 4,451.

Abarimu bamaze imyaka 25 muri diyosezi Ruhengeri bashimiwe
Hasojwe icyumweru cy’uburezi gatolika
Myr Vincent Harolimana, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri
Abanyeshuri babaye indashyikirwa bahembwe.
Myr Vincent Harolimana, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri
Augustin Uwimana, ushinzwe uburezi mu Ntara y’Amajyarugu
Umuyobozi w’akarere ka Burera wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Nshimiyimana Jean Baptiste
Umuyobozi w’ishuri rya G.S Notre Dame de l’etoile du Matin Kayenzi, Philbert Mbarushimana.
Padiri mukuru wa Paruwasi ya Butete, Twizerimana Jean Nepomscene

UBUREZI.RW

 

One Response

Tanga Igitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *