Diyosezi ya Kabgayi igiye kwizihiza umunsi w’umuco mu mashuri yayo

Diyosezi gatulika ya Kabgayi iri mu myiteguro yo kwizihiza umunsi w’umuco mu mashuri yose y’iyi diyosezi.

Ni mu birori biteganyijwe kuwa 8 Werurwe 2025, aho bizabera mu ishuri rya College Sainte Marie Reine Kabgayi riherereye mu murenge wa Nyamabuye, akarere ka Muhanga.

Ibi birori byo kwizihiza umunsi w’umuco mu mashuri ya diyosezi ya Kabgayi bizizihizwa ku nsanganyamatsiko igira iti “Twige, tumenye Ikinyarwanda, ururimi ruduhuza”, ni insanganyamatsiko ihura neza n’iyizihirijweho umunsi mpuzamahanga w’ururimi kavukire wizihijwe kuwa 21 Gashyantare uyu mwaka.

Muri ibi birori byo kwizihiza umunsi w’umuco mu mashuri ya Diyosezi ya Kabgayi bizabera muri College Sainte Marie Reine Kabgayi, bizanitabirwa n’ibigo bitandukanye biturutse muri iyi diyosezi, aho bizagira umwanya wo kugaragaza ubumenyi bafite mu muco nyarwanda nk’imbyino n’indirimbo.

Kwizihiza umunsi w’umuco mu mashuri ya Diyosezi ya Kabgayi, ni kimwe mu byifuzo bya Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa, umwepisikopi w’iyi diyosezi. Ni nyuma yo gusura amashuri atandukanye ya diyosezi akanezezwa n’amatorero y’imbyino gakondo, ari naho yahereye asaba ko hajya hizihizwa umunsi w’umuco mu mashuri.

Iki gitekerezo kije cyunganira gahunda zinyuranye za leta y’u Rwanda by’umwihariko Inteko y’Umuco, aho bashyize imbere guteza imbere ururimi rw’Ikinyarwanda n’umuco nyarwanda isoko benshi bavoma.

Ni nyuma y’uko bigaragaye ko ururimi rw’ikinyarwanda rukomeje kononwa n’ibyonnyi birimo abaruvanga n’izindi z’amahanga, aho byagaragaye ko na bamwe mu babyeyi bahatira abana babo kuvuga indimi z’amahanga bakabima amahirwe yo kuvuga ikinyarwanda.

Abanyeshuri batozwa umuco w’abanyarwanda

UBUREZI.RW

Tanga Igitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *