École Belge de Kigali yasabwe guhagarika gukoresha porogaramu y’u Bubiligi

Minisiteri y’Uburezi, MINEDUC, yasabye ubuyobozi bw’ishuri rya École Belge de Kigali ko kuva muri Nzeri 2025 rigomba kuba ryahagaritse gukoresha porogaramu y’imyigishirize y’Ababiligi.

Mu ibaruwa yo kuri uyu wa 8 Mata 2025, MINEDUC yandikiye ubuyobozi bwa École Belge de Kigali, burimo Richard Rwihandagaza usanzwe ari Umuyobozi w’Ababyeyi akaba na Perezida w’Inama y’Ubutegetsi na Delphine Vico usanzwe ari umuyobozi w’iryo shuri.

Minisiteri y’Uburezi yavuze ko nyuma y’uko Guverinoma y’u Rwanda icanye umubano ndetse n’imikoranire n’u Bubiligi bijyanye n’uko iki gihugu cyakunze kuyobora icengezamatwara rigamije gukomanyiriza u Rwanda ku bafatanyabikorwa barwo.

Na nyuma y’uko Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RDB ku wa 27 Werurwe 2025, RGB ibujije imiryango itari iya Leta yaba iyo mu gihugu na mpuzamahanga, ishingiye ku myemerere n’igamije inyungu rusange yanditse inakorera ku butaka bw’u Rwanda, kugirana imikoranire iyo ari yo yose na Guverinoma y’u Bubiligi cyangwa ibigo biyishamikiyeho.

Minisiteri y’Uburezi, MIDEDUC yasabye École Belge de Kigali guhindura porogaramu bigishagamo.

Bati “Turabagira inama yo gutangira gutegura ibikenewe byose kugira ngo mwimukire ku bundi buryo bw’imyigishirize muzakoresha mu mwaka w’amashuri wa 2025-2026.”

MINEDUC yijeje iri shuri ko izakomeza kurifasha muri uru rugendo rwo guhindura imikorere, ryiyomora ku myigishirize y’Ababiligi.

École Belge de Kigali yatangiye gukorera mu Rwanda mu 1965. Mu 2018 yavuze mu Kiyovu mu Mujyi wa Kigali rwagati yimukira mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Gisozi mu buryo bwo kubahiriza igishushanyo mbonera cy’Umujyi.

Mu mwaka w’amashuri wa 2022/2023, ishuri rya École Belge de Kigali ryigagamo abanyeshuri barenga 500 bigishwa n’abarimu 45.

Aya mashuri azwi nka École Belge aboneka mu Rwanda, mu Burundi, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no muri Maroc.

Itangazo RGB yasohoye ku wa 27 Werurwe 2025 yakomeje ivuga ko nta nkunga, ubufasha, impano n’umusanzu mu by’amafaranga bigomba kwakirwa biturutse kuri Guverinoma y’u Bubiligi n’ibigo byabwo, ibibishamikiyeho na gahunda zabwo zinyuranye.

Kuri byo harimo inkunga ku ngengo y’imari, gushyigikira imishinga, ubufasha mu bya tekinike byatangwaga n’amafaranga yishyurwaga anyujijwe ku bindi bigo n’ibindi bitandukanye.

Uru rwego rufite imiyoborere mu nshingano, rwakomeje rutangaza ko uzanyuranya n’ayo mabwiriza azahanwa bikomeye.

École Belge de Kigali ni rimwe mu mashuri mpuzamahanga ari mu rwanda ndetse abanyeshuri bishyura amafaranga y’ishuri atari make, by’umwihariko muri iri shuri hari abishyura asaga miliyoni 7 Frw buri mwaka, naho mu mashuri y’inshuke bisaba agera kuri miliyoni 45 Frw.

École Belge de Kigali yasabwe guhagarika porogaramu y’Ububiligi

UBUREZI.RW

Tanga Igitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *