Ibigo by’amashuri 138 byo muri Arkidiyosezi ya Kigali nibyo byahuriye mu murenge wa Coko, akarere ka Gakenke mu birori byo gusoza icyumweru cy’uburezi gatolika.
Ni ibirori byabaye kuwa 30 Gicurasi 2025, bibera kuri G.S Cyanika (Saint Justin) muri Paruwasi Munanira, ahahuriye abahagarariye ibigo by’amashuri byo muri Arkidiyosezi ya Kigali.
Ni icyumweru cyari gifite insanganyamatsiko igira iti “Turangamiye Kristu ishuri ryacu ribe igicumbi cy’amizero ubuvandimwe n’amahoro.”
Ni ibirori byabimburiwe n’igitambo cy’ukaristiya cyo kwizihiza uyu munsi cyatuwe na Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda, Arkiyepiskopi wa Kigali, aho muri iyi misa abanyeshuri n’abarezi 12 bahawe amasakaramentu arimo batisumu no gukomezwa.
Mu butumwa bwa Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda, Arkiyepiskopi wa Kigali, yavuze ko uburezi bukwiye kuba amizero y’ejo hazaza, asaba ababyeyi gukomeza kwita ku burere n’uburezi bw’abana babo kuko aribyo bizatuma bagira ubuzima bwiza.
Ashimangira ko ejo hazaza heza h’umuryango n’igihugu hazashingira ku bato, ariyo mpamvu bakwiye gutozwa kubana kivandimwe, gukundana, kwihanganirana, kubabarirana kuko aribyo byubaka amahoro.
Antoine Cardinal Kambanda, Arkiyepiskopi wa Kigali, yasabye abana kurangwa n’imyitwarire myiza, kwiga bashyizeho umwete no kumvira ababyeyi n’abarezi babo.
Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda yavuze ko imyaka 125 ishize ivanjiri igeze mu Rwanda, yaranzwe no gushyigikira uburezi kuri kiliziya gatolika kuko ariyo yatangije uburezi mu Rwanda. Avuga ko abarezi bakwiye no gufasha abana kuzamura impano zabo kandi bakazivumbura.
Akarere ka Gakenke kari gahagarariwe n’umuyobozi wako wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Aime Niyonsenga, wari kumwe n’abandi bayobozi barimo abahagarariye inzego z’umutekano.
Muri ibi birori hatanzwe ubutumwa mu biganiro, indirimbo, imivugo n’imikino bugaruka ku ruhare rwa Kiliziya Gatolika mu burezi no gutegura amashuri kuba igicumbi cy’amizero n’amahoro, kubiba imbuto y’ubuvandimwe n’amahoro no gufasha urubyiruko gutegura ejo hazaza harwo heza
Muri ibi birori kandi, habereyemo n’igikorwa cyo “Kuvuza inzogera” kizwi nka Ring The Bell, mu rwego rw’ubukangurambaga ku burezi budaheza. Igikorwa cyateguwe na Caritas ya Arkidiyosezi ya Kigali, mu rwego rwo gukangurira ababyeyi kujyana abana babo bafite ubumuga mu mashuri.
Kuva icyumweru cy’uburezi gatolika cyatangira, Caritas ya Arkidiyosezi ya Kigali yashishikarije abana mu mashuri gufasha bagenzi babo, ndetse ikaba yaragejeje iyo mfashanyo ku bana biga mu bigo by’amashuri bitandukanye byo muri Arkidiyosezi ya Kigali.








UBUREZI.