GS Institut Filippo Smaldone isanga abafite ubumuga bakwiye guhabwa amahirwe mu bijyanye na AI

Ishuri GS Institut Filippo Smaldone rifite umwihariko wo gutanga uburezi budaheza, rivuga ko abanyeshuri bafite ubumuga bashoboye mu bijyanye  no  gukora Robo ndetse n’ubwenge buhangano , “Atifficial Intelligence” AI.

Babitangaje ubwo kuri iki cyumweru tariki ya 2 Weruwe 2025, bitabiraga amarushanwa ajyanye no gukora Robo ndetse n’ubwenge buhangano,AI.

Aya marushanwa yiswe ‘First Lego League & AI Hackathon’ yitabiririwe  n’abanyeshuri bari hagati y’imyaka 9 na 16 y’amavuko. Yateguwe mu gushishikariza abato kwiga no gukunda amasomo ya Siyansi, Ikoranabuhanga n’Imibare [STEM].

Rucyema Jean paul, ni umurezi kuri GS Institut Filippo Smaldone riherereye iNyamirambo mu Mujyi wa Kigali, ryigamo abana bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga ariko rikagira n’abandi badafite ubumuga.

Uyu avuga ko abafite ubumuga ari abahanga by’umwihariko ku bijyanye n’ubwenge buhangano.

Ati “Buriya bariya bana bafite ubumuga, ikintu cyo gukoresha amaboko ni abahanga cyane. Kuko buriya baratekereza bagakora.Bitandukanye natwe dutekereza tukavuga.Ni abahanga cyane , icyo bakenera gusa ni ukuberekera, ukabaha umwanya.”

Iri shuri ubwo ryitabiraga amarushanwa ya ‘First Lego League & AI Hackathon’ , ryari rifite ubushinga witwa” Deep sea exploration” .

Ni umushinga ujyanye no gukora ubushakashatsi mu bijyanye n’ibikorerwa mu mazi n’ibindi ndetse n’uburyo byakemuka.

Ati “Aya marushanwa yarabafashije mu buryo bwo gukanguka ,kwishakamo ibisubizo no gukorera hamwe.”

Uyu murezi asaba ababyeyi bafite abana bafite ubumuga kubaha amahirwe nabo bakagaragaza impano.

Ati “Icyo nabwira ababyeyi, abana bafite ubumuga barashoboye, bakwiye kugerera ku ishuri ku gihe.Tugira imbogamizi yuko batugeraho batinze,imyaka yarengeranye ugusanga kubitaho no kubakurikirana ugusanga bibaye imbogamizi ngo ya mpano igaragare igihe kitararenga.”

Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph avuga ko aya marushanwa aba banyeshuri bitabiriye agamije kubafasha gushyira mu bikorwa ibyo baba bize.

Ati “Ubundi ibi, ni ukugira ngo abana babashe gushyira mu bikorwa ibyo bize. Ntabwo ari ukuvuga ngo batangije ikigo ahubwo ni ukugira ngo bige neza kurushaho.“

Akomeza atiTuri gushaka uburyo amashuri menshi ashobore kujya mu bintu nk’ibi . Haracyari imbogamizi z’ibijyanye n’ibikoresho  ariko ubu amashuri ibi bikorwa bikorerwamo,urabona ko abana barushaho kubyitaho, barushaho gukurikira aya masomo kandi ajyanye n’igihe.”

U Rwanda rushyize imbaraga muri  Politiki y’uburezi budaheza,  iteganya ko abana bose, baba abafite ubumuga n’abatabufite bahabwa uburezi bufite ireme kandi ku rugero rungana.

Intego ya kane mu z’iterambere rirambye iteganya ko mu bihugu byose umwaka wa 2030 uzagera harashyizweho gahunda ziteza imbere uburezi budaheza kandi bufite ireme.

U Rwanda rushyize imbaraga mu bijyanye na AI
Abanyeshuri bakomeje guhanga udushya muri AI

UBUREZI.RW

Tanga Igitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *