GS Nkombo yakoze moto itwarwa n’amazi irakataje mu ikoranabuhanga

Urwunge rw’amashuri rwa Nkombo “GS Nkombo” mu murenge wa Nkombo mu karere ka Rusizi barakataje mu kwimakaza ikoranabuhanga no gusarura imbuto mu bwenge buhangano AI.

Ibi byagaragajwe kuri uyu wa 12 Werurwe 2025, ubwo GS Nkombo yasurwana n’abanyamakuru ba Radio Rwanda muri gahunda ya radio mu baturage.

Muri uru ruzinduko mu murenge wa Nkombo, akarere ka Rusizi, abanyamakuru ba Radio Rwanda banabpneyeho gusura ishuri rya GS Nkombo, aho bamurikiwe imishinga itandukanye y’ikoranabuhanga yagizwemo uruhare n’abanyeshuri bibafishije ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangana AI “Artificial Intelligence”.

Mu kiganiro cyatambukaga ako kanya no kuri televiziyo y’u Rwanda, abanyeshuri ba GS Nkombo bagagaje imishinga y’ikoranabuhanga bakoze bifashishije ubumenyi bakuye muri iryo shuri, ndetse bashimangira ko bagomba kuba indashyikirwa mu kurushaho kwimakaza ikoranabuhanga mu iterambere ry’igihugu.

GS Nkombo ifite umwihariko wo kugira umunyeshuri wakoze umushinga wo gukora moto itwarwa n’amazi n’amashanyarazi, bakora ikarita n’imashini ya banki izwi nka ATM machine/card, ntibanyuzwe kuko bakomeje gukataza mu kwimakaza ikoranabuhanga.

Kuri ubu GS Nkombo yerekanye umushinga wo kuhira wakozwe n’abanyeshuri bagamije gushakira umuti ibibazo bikigaragara mu kuhira imyaka, uyu mushinga wiswe “Smart Irrigation” ni uburyo bugezweho bwo kuhira imyaka bidasabye ko nyiri umurima aba hari kuko kuhira bizajya byikora bitewe n’ikigero cy’amazi ari mu butaka.

Mu bindi bakoze harimo inkoni yera ifasha abafite ubumuga bwo kutabona, aho izajya yorohereza abatabona mu gukora ingendo bava hamwe bajya ahandi.

Ni mugihe kandi abanyeshuri ba GS Nkombo kuri ubu bakoze itara ushobora kuzinywa ukoreshe amashyi cyangwa telefone, ndetse ukaba wabikora aho waba uri hose bidasabye ko wegera iri tara, ibi bikaba igisubizo ku muntu ushobora kugenda yibagiwe gucana amatara kandi bwije, aho azajya aricana akoresheje telefone ngendanwa ye.

Ibi byiyongeraho robo bakoze ishobora kwifashishwa ahantu habaye ibiza nk’iby’imvura nyinshi, mu rwego rwo kurinda abashobora gusiga ubuzima ahabaye ibiza bagiye gutanga ubutabazi.

Mu byifuzo by’abanyeshuri, abarezi n’abayobozi ba GS Nkombo ishuri riherere mu murenge wa Nkombo, akarere ka Rusizi nuko leta yashyira imbaraga mu gufasha abanyeshuri gushyira mu bikorwa imishinga yabo kuko iyo ibuze gikurikirana ihera mu bitekerezo.

Ni mugihe hanakunzwe kugaragazwa ikibazo cy’ibikoresho nkenerwa bihenze mu gukora iyi mishinga nabyo bikeneye ko leta yabishyiramo imbaraga.

Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana aherutse gutangaza ko bari gukorana n’ikigo Lego cy’abanyamerika, kugirango bimwe mu bikoresho byifashishwa mu gukora no gukoresha robo bibe byakorerwa mu Rwanda.

GS Nkombi barakataje mu kwimakaza ikoranabuhanga
Abanyamakuru ba RBA basuye GS Nkombo baganira n’ubuyobozi

GS Nkombo batangiye kuganura kuri AI

UBUREZI.RW

Tanga Igitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *