GSO Butare na ESC.Byimana byahize ibindi mu marushanwa ya Robo na AI

Minisitiri w’Uburezi Nsengimana Joseph, yashimye uruhare rw’abanyeshuri mu guteza imbere ubwenge buhangano “Artificial Intelligence” AI no gukoresha Robo, avuga ko hari gahunda yo kwagura iyi gahunda mu bigo bitandukanye.

Ni nyuma yaho kuri iki cyumweru tariki ya 3 Gashyantare 2025, Abanyeshuri bo mu kigo cya Groupe Scolaire Officiel de Butare bahize abandi mu marushanwa  yo ku rwego rw’Igihugu mu bijyanye no gukoresha Robo (Robotics) na ho abo kuri Ecole de Sciences de Byimana babaye aba mbere mu bijya n’imishinga y’Ikoranabuhanga ry’Ubwenge buhangano (Artificial Intellligence (AI).

Ni amarushanwa abaye ku nshuro ya gatatu aho abo banyeshuri bahatanye no mu bigo by’amashuri bitanu byo muri buri Ntara n’Umujyi wa Kigali ndetse n’abaturutse mu gihugu cya Nigeria.

Aya marushanwa yiswe ‘First Lego League & AI Hackathon’ yitabiririwe  n’abanyeshuri bari hagati y’imyaka 9 na 16 y’amavuko.

Yateguwe mu gushishikariza abato kwiga no gukunda amasomo ya Siyansi, Ikoranabuhanga n’Imibare [STEM].

Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph, yatangaje  ko ayo marushanwa atanga umusaruro mwishi, kandi hari gahunda yo kuyagura mu bigo bitandukanye.

Yagize ati “Ubu ngubu turashaka ko amashuri menshi ashobora kujya mu bijyanye na Robots na AI.”

Minisitiri Nsengimana avuga ko hakiri imbogamizi zo kubona ibikoresho bihagije byakwifashishwa mu iryo koranabuhanga.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Uburezi Bwibanze (REB) Dr. Nelson Mbarushimana, yatangaje ko binezeza kubona imishinga yatekerejwe n’aba banyeshuri.

Yavuze ko ababyeyi n’abarimu banyuzwe no kubona imishinga yamuritswe mu marushanwa y’umwaka wa 2025.

Yagize ati “Ababyeyi n’abarimu banejejwe n’imishinga y’ikoranabuhanga rigezweho yamurutswe mu mishinga yibanda ku bya robo, ikotanabuhanga n’uburezi buhambaye binyuze mu guhanga udushya. Aba bana b’abahanga barimo gutegura inzira y’ahazaza heza hayobowe n’ikoranabuhanga mu burezi.”

Abahize abandi bavuze icyo babarushije

Kwizera Irakoze Divin, yiga mu mwaka wa Gatanu mu Rwunge rw’Amashuri rwa Butare, Group Officielle de Butare , babaye aba mbere muri aya marushanwa mu gukoresha Robo.

yasobanuye ko umushinga wabo wari ugamije gufasha abakora ubushakashatsi munsi y’amazi.

Uyu asobanura ko bari bafite umushinga wo gukora igikoresho gifata amashusho munsi y’amazi ku buryo abakorera ingendo mu mazi umutekano wabo uba wizewe kandi bakamenya aho berekeza ko nta kibazo.

Yagize ati “Abantu bakora ubushakashatsi munsi y’amazi biba bigoranye bashobora no guhura n’inyamaswa zikabarya. Umushinga wacu kwari ukwinjizamo agakoresho k’ikoranabuhanga kakaba kakwereka aho ugiye n’ibyo wahurirayo na byo.”

Akomeza ati “ Abantu bakora ubushakashatsi mu mazi, urebye urwego rwabo ruracyari hasi,rero umushinga wacu wari ukuzamura urwo rwego, rukava kuri 20% rukagera kuri 80%.”

GSO Butare yahize abandi

Ganza Karambizi Arsene  wo muri Ecole de Science de Byimana, yasobanuye ko umushinga bakoze ugatsinda ugamije gukemura ibibazo mu buhinzi.

Ati “Twakoze AI, ni ikoranabuhanga ushyira muri telephone yawe, ugashyiramo ifoto y’igihingwa igasobanura indwara gifite n’uko wayivura.”

Asobanura ko mu gutekereza uyu mushunga ari uko hari hari abahinzi bamwe  batabona uburyo bwo kurwanya indwara mu bihingwa.

Uretse Abanyarwanda hari n’ibindi bigo bitatu byaturutse muri Nigeria, bose baka barushanyijwe hagamijwe kureba uko abanyeshuri bahagaze mu bijyanye n’ubumenyi bwo gukoresha Robotics na AI.

Abanyeshuri ba G.S Officiel de Butare batsindiye itike yo kuzajya mu marushanwa y’ikoranabuhanga ku rwego rw’Isi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu gihe Ecole de Science de Byimana bo bazitabira amarushanwa azabera mu Busuwisi mu mezi ari imbere.

Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph

Abana barakataje mu kwimakaza Artificial Intelligence
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Uburezi Bwibanze (REB) Dr. Nelson Mbarushimana

UBUREZI.RW

Tanga Igitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *