Kaminuza y’abadivantisiti b’umunsi wa karindwi muri Afurika yo hagati “AUCA” yatangije ku mugaragaro gahunda yo gusangiza ubumenyi mu ikoranabuhanga no guhanga udushya ku banyeshuri bo mu mashuri yisumbuye.
Ni amahugurwa yatangirijwe ku banyeshuri basaga 100 bashyizwe mu byiciro bitandukanye birimo ikoranabuhanga mu buhinzi, uburezi, ubuzima, ishoramari n’ibindi.
Iyi gahunga, igamije gutanga ibisubizo by’ibibazo biri mu muryango nyarwanda binyuze mu ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano AI.
Bamwe mu banyeshuri batangiranye n’iyi gahunda yo gusangira ubumenyi mu ikoranabuhanga no guhanga udushya, bahamya ko ari amahirwe akomeye bahawe, agiye no kubafasha kwigisha bagenzi babo no kubakundisha guhanga udushya.
Manishimwe Diane, yavuze ko bashaka kujya bigisha abandi banyeshuri babashishikariza guhanga udushya, kugira ubumenyi no kwiga amasomo y’ikoranabuhanga.
Ni mugihe, Mugisha Godfrey avuga ko intumbero bafite ari iyo gufasha abaturage kubaho mu ikoranabuhanga nk’icyerekezo igihugu gifite, cyane ko ikoranabuhanga bigaragara ko rifite uruhare rukomeye mu kwihutisha iterambere bitewe naho isi ya none yerekeza.
Avuga kandi ko we na bagenzi be bari gukora ku mushinga w’ikoranabuhanga mu bijyanye na serivisi z’ishoramari nka serivisi abaturage benshi bahuriramo.
Muri uyu mushinga, bakaba barifashishije amaporogaramu azajya aborohereza ibyo byose mu rwego rwo gufasha igihugu mu iterambere no korohereza abaturage kubona serivisi bitabagoye, ahubwo bakifashisha ibikoresho by’ikoranabuhanga byabo nka telefoni na mudasobwa.
Umuyobozi wungirije wa kaminuza ya AUCA ushinzwe amasomo, Prof. NYIYONZIMA Theogene yavuze ko iyi gahunda yashyizweho bagamije gutanga umusanzu muri gahunda ya leta yo kugira abantu bagera kuri miliyoni bakora mu by’ikoranabuhanga.
Yagize ati “Ni ukugira ngo abana bacu bave hano bafite impamyabumenyi ariko bahave babasha no guhanga imirimo mubijyanye n’ikoranabuhanga. Babasha kumenya ibibazo byugarije u Rwanda bakabishakira igisubizo hifashishijwe ikoranabuhanga.”
Umunyabanga uhoraho muri minisiteri y’ikoranabuhanga na inovasiyo, Yves Iradukunda yashimye iyi gahunda avuga ko itanga icyizere cy’ejo hazaza h’igihugu, kubera ko urubyiruko ruri kwiga ubumenyi bubafasha guhanga udushya ndetse bakagira n’ubushake bwo kwigisha abandi.
Ashimangira ko bigaragaza ko intumbero y’igihugu mu cyerekezo cya 2050 kiri mu maboko meza y’urubyiruko rufite ubumenyi, bashoboye kandi bafite n’ubushake bwo kwiteza imbere ubwabo ndetse bakanafasha na bagenzi babo.
Yongeyeho ko nka leta bibaha icyizere ko kubaka igihugu gishingiye ku bumenyi, kubaka ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga bigenda bitera intambwe ishimishije.
Kugeza ubu hari gukorwa imishinga mu nkingi zitandukanye harimo uburezi, ubuhinzi, ikoranabuhanga mu ishoramari, ubuzima n’iyindi.
Biteganyijwe ko iyi gahunda izagezwa ku bigo by’amashuri 10 biri hirya no hino mu gihugu aribyo Fawe Girls School/Gisozi, APADE, Glory Secondary School, Gashora Girls School, Maranyundo Girls School, College Adventiste de Rwankeri, Gisenyi Adventist Secondary School(GASS), Gahogo Adventist College, College Adventiste de Gitwe na Karenge Secondary School.
Iyi mishanga ishyirwa mu bikorwa ku bufatanye na MasterCard Foundation na kaminuza ya AUCA hagamijwe guha abana ubumenyi bugezweho mu ikoranabuhanga, guhanga udushya no gufasha abandi cyane cyane bakiri mu mashuri yisumbuye kugira ngo bazazamukane uwo muco.
Kaminuza ya AUCA ifite ubunararibonye bw’igihe kirekire mu kwigisha amasomo y’ikoranabuhanga, ifite ibikoresho bihagije nkenerwa mu gutanga amasomo ndetse n’abarimu babizobereyemo. Ikaba yaratangiye gukora mu 1984.




UBUREZI.RW