Minisiteri y’Uburezi ibinyujije mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri “NESA” yatangije ubukangurambaga bujyanye n’isuzuma mpuzamahanga ry’abanyeshuri rya PISA 2025.
Kuri uyu wa 17 Werurwe 2025, ku ishuri rya ES Kanombe/EFOTEC nibwo MINEDUC ku bufatanye na NESA batangizaga iri suzuma mpuzamahanga rya PISA ku banyeshuri bafite imyaka 15 mu rwego rwo gukoresha ubumenyi bwabo mu mibare, icyongereza na siyansi.
Ni ubukangurambaga bukorwa hagamijwe kwifashisha imibare, icyongereza na siyansi mu gukemura ibibazo biboneka mu buzima bwa buri munsi.
Ubu bukangurambaga bwatangijwe kuri uyu wa 17 Werurwe buzageza kuwa 6 Mata, bwongere gukomeza ku wa 15 Mata kugeza ku wa 26 Mata 2025. Ni mugihe isuzuma mpuzamahanga rizakorwa kuva ku wa 27 Mata kugeza ku wa 7 Kamena 2025.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri, NESA, Dr. Bernard Bahati yavuze ko PISA igamije gusuzuma ubushobozi bw’abanyeshuri bafite imyaka 15 mu gukoresha ubumenyi bwabo mu mibare, icyongereza na siyansi mu gukemura ibibazo biboneka mu buzima bwa buri munsi.
Dr. Bahati Bernard, yavuze ko amashuri yo mu Rwanda 213 arimo abanyeshuri 7,445 ariyo azitabira isuzuma Mpuzamahanga ry’abanyeshuri rya PISA 2025, rigamije gupima ubushobozi bw’abanyeshuri mu gukoresha ubumenyi bwabo mu buzima bwa buri munsi.
Ati ”Bazaba ari abanyeshuri baturuka mu mashuri 213 mu gihugu hose. Ni isuzuma rizakorwa mu masomo atatu ariyo imibare, ubumenyi (Science) n’icyongereza.”
Dr Bahati yavuze ko isuzuma rya PISA 2025 rizakorerwa mu bihugu bitandukanye 91, byo ku Isi, aho muri Afurika rizakorerwa mu bihugu by’u Rwanda, Kenya, Zambia na Moroc.
Yakomeje agira ati ”Iyo bafashe abana b’imyaka ingana bituma igereranya ry’ibyavuye mu isuzuma byoroha.”
Yasobanuye ko iri suzuma Mpuzamahanga rya PISA ritabangamira imyigishirize isanzwe cyangwa ngo byongerere abarezi amasomo.
Ati “Yego ntabwo amanota avamo ajya ku ndangamanota y’umunyeshuri, ariko icyambere mwumve ko iyo mukoze neza iri suzuma rihesha ishema igihugu cyacu.”
Umuyobozi Mukuru wa NESA, Dr Bahati Bernard yavuze kandi ko PISA 2025 izafasha u Rwanda kwipima ku myigishirize yo mu mashuri yarwo n’ayo mu bindi bihugu kugira ngo ahari intege nke hakosorwe
PISA ni isuzuma mpuzamahanga rihurirwamo n’ibihugu bisaga 80, ryatangijwe ku mugaragaro n’Umuryango Mpuzamahanga w’Ubukungu, Ubufatanye n’Iterambere (OECD) mu mwaka wa 1997.
Mu mwaka wa 2000 nibwo ryatangiye gukorwa n’abanyeshuri bafite imyaka 15. Kugeza ubu buri myaka 3 isuzuma rya PISA rirakorwa, aho abanyeshuri bakora isuzuma ryo gusoma, imibare na siyansi. Ni ubwa mbere u Rwanda ruzaba rwitabiriye iri suzuma.
UBUREZI.RW