Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph, yagaragaje ko ubufatanye hagati ya za kaminuza n’urwego rw’abikorera ari ingenzi mu guhanga udushya no mu iterambere rirambye muri Afurika.
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa 12 Werurwe 2025, ubwo hatangizwaga ku mugaragaro inama y’iminsi itatu yateguwe n’Ihuriro rya za kaminuza muri Afurika y’Iburasirazuba, IUCEA.
Minisitiri Nsengimana yagaragaje ko ubufatanye bwa za kaminuza n’ibigo by’abikorera nk’inganda ari ingenzi cyane mu kugera ku iterambere rirambye mu Karere.
Ati“Turashimangira akamaro k’imikoranire hagati ya kaminuza n’inganda mu kugera ku iterambere rirambye mu Karere kacu. U Rwanda ruri kubigeraho binyuze mu kuzirikana uruhare rwo kugira Urwego rw’Abikorera rukomeye kandi rufasha mu mpinduka z’iterambere. Kwigira ku murimo biteza imbere guhanga udushya n’iterambere.”
Minisitiri Nsengimana yavuze ko kwimakaza ikoreshwa ry’ikoranabuhanga n’ihuzabikorwa hagati y’izi nzego, bizatuma kaminuza zitanga abanyeshuri bafite ubumenyi bujyanye n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo.
Ati “Mu gihe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ushaka guhangana ku ruhando mpuzamahanga, tugomba kwishakamo ibisubizo bivuye mu guhanga udushya, kwimakaza imyumvire yo kwihangira imirimo no gushyiraho uburyo ubumenyi butangwa n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo bihura.”
Yashimangiye ko kugira uburezi budaheza, bizafasha mu guteza imbere ubushobozi bw’abanyeshuri, bityo bagatanga umusanzu ukomeye mu iterambere ry’igihugu n’akarere.
Umuyobozi Mukuru w’Inama Nkuru y’Amashuri Makuru na Kaminuza, Dr. Kadozi Edward, yashimangiye ko za Kaminuza zikwiye gushyira imbaraga mu kwimakaza ubushakashatsi bugamije impinduka.
Ati“Ikintu cya mbere ni ugushyira imbaraga mu bushakashatsi bugamije kuzana udushya ariko duhanga imirimo. Utwo dushya rero kugira ngo tuboneke ni uko Kaminuza zikorana n’abikorera kandi ubwo bufatanye bukomere bihereye mu kubaka ubushobozi bw’abanyeshuri muri Kaminuza hagamijwe kubaka ubushobozi buhanga udushya dukemura ibibazo muri sosiyete kandi tuzana n’imirimo.”
Iyi nama yateguwe n’Ihuriro rya za Kaminuza muri Afurika y’Iburasirazuba ikaba ifite intego yo gushimangira ubufatanye bwa Kaminuza n’inzego z’abikorera, ndetse n’iterambere ry’akarere no gushaka ibisubizo byihariye ku bibazo byugarije Afurika.
Angelique MUKESHIMANA