Ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga bwashimye uruhare rwa Collège Saint-Jean Nyarusange mu gutanga uburezi n’uburere, basaba iri shuri guhora ku isonga.
Kuri iki cyumweru tariki ya 25 Gicurasi 2025, niho habaga ibirori by’umunsi mukuru w’ishuri rya Collège Saint-Jean Nyarusange muri diyosezi ya Kabyayi mu murenge wa Nyarusange, akarere ka Muhanga.
Ni ibirori byabimburiwe n’igitambo cya misa cyari kiyobowe na Padiri Sylvere Komezusenge, igisonga cy’umwepiskopi wa diyosezi ya Kabgayi gishinzwe abasaseridoti n’abaseminari, wari intumwa y’umwepiskopi.
Umuyobozi wa Collège Saint-Jean Nyarusange, Padiri Sixbert Byingingo yavuze ko ku munsi w’ishuri bizihiza Mutagatifu Yohani Batisita umurinzi waragijwe iri shuri, aho bakazirikana uburezi ndetse n’abagenerwabikorwa baryo.
Mu gitambo cya misa hanatanzwe amasakaramentu y’ibanze ariyo batisimu, ukaristiya n’ugukomezwa ku banyeshuri 38.
Padiri Sylvere Komezusenge mu nyigisho ye, yagaragaje ko umwana ugengwa na roho mutagatifu arangwa n’imyitwarire myiza.
Yagize ati “Usanzwe agira umubiri na roho gusa naho uwasizwe akagira umubiri, roho na roho mutagatifu. Yongeyeho ko uwasizwe arangwa n’imigirire myiza akera n’imbuto za Roho Mutagatifu.”
Umunyeshuri uhagarariye abandi, Ishimwe Claude yashimiye ubuyobozi bw’ishuri n’abarezi ku burezi n’uburere babaha, ashimira ababyeyi babahitiyemo neza ishuri rya Collège Saint-Jean Nyarusange.
Umubyeyi uhagarariye abandi, Muramutsa Donat yashimangiye ko banyurwa n’uburezi n’uburere abana babo bahabwa.
Ati “Ntavuze byinshi, uko musa birigaragaza ko akuzuye umutima gasesekara ku munwa.”
Yongeye kwibutsa abana ko bakwiye kurangwa n’imyitwarire myiza (discipline), kuko kugira amanota make ariko bafite imyitwarire myiza byatuma babaho aho bashaka hose ku isi kandi bakabasha kugira imibereho myiza. Asaba abanyeshuri gukomeza kwiga bashyizeho umwete.
Umuyobozi w’akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mugabo Gilbert yashimiye iri shuri ku ruhare rigira mu kurerera igihugu ndetse by’umwihariko akarere ka Muhanga riherereyemo, yizeza ko nk’ubuyobozi bw’igihugu bazakomeza kubafasha kugera ku ntego yo kurera umwana ushoboye kandi ushobotse.
Padiri Sylvere Komezusenge waje ahagariye umwepiskopi wa diyosezi ya Kabgayi, mu ijambo rye nawe yashimiye Collège Saint-Jean Nyarusange nabo bafatanya mu gutanga uburezi n’uburere bufite ireme.
Yifashishije urugero rw’umuhanga Albert Einstein, bivugwa ko mu bwana bwe imivugire ye yatinze ugereranyije n’abandi bana kuko yatangiye kuvuga ku myaka 3, ariko amaze gukura akaba umuhanga w’indashyikirwa, yavuze ko umwana ashobora kuba adashoboye atanashobotse, yakwitabwaho akaba igitangaza.
Muri ibi birori, ubuyobozi bw’ishuri bwahembye abanyeshuri batsinze neza kurusha abandi haba mu bizamini byo mu ishuri n’ibya Leta, aho bahawe ibihembo bitandukanye birimo ibikoresho by’ishuri, impamyabushobozi z’ishimwe no kubishyurira amafaranga y’ishuri igihembwe kimwe mu mwaka w’amashuri wa 2025-2026.
Hashimiwe kandi abakozi harimo umurezi uhamaze igihe kirekire kurusha abandi, uwitangira umurimo wo guhinga imboga zigaburirwa abanyeshuri n’umukozi urangwa n’umurava akitabana umurava aho ahamagawe hose dore ko azwiho impano yo gukora imirimo inyuranye kandi yose akayikora neza.
Ishuri Collège Saint-Jean Nyarusange rifite abanyeshuri 1237, abarezi 52 n’abandi bakozi 52.







UBUREZI.RW