Muri Ines Ruhengeri hatangijwe amasomo y’ubuvuzi

Mu ishuri rikuru ry’ubumenyingiro rya INES Ruhengeri riherereye mu karere ka Musanze, hatangijwe amasomo mashya y’ubuvuzi.

Ni masomo azatangirwa mu mashami arimo irya farumasi, iryo gutera ikinya, ububyaza n’ubuforomo, aho abazajya bayarangiza bazahabwa impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza. Hari n’amasomo ajyanye n’ububyaza n’ubuforomo, azajya atangwamo impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu.

Abanyeshuri biga muri iyi kaminuza bavuze ko ari amahirwe bahawe bagiye kubyaza umusaruro.

Umwe ati” Hari abantu bifuzaga kuzaba abaganga ntibabashe kubigeraho kuko amanota Leta yafatiyeho yari menshi, ariko kubera ubu twizeye kugera ku byo twifuje kugeraho”.

Ayo masomo azanywe muri Ines Ruhengeri muri gahunda yo gufasha Guverinoma y’u Rwanda kugera ku ntego yo gukuba inshuro enye abakora muri serivisi zo kwa muganga.

Umuyobozi ushinzwe gusesengura ibijyanye n’ubufatanye muri Minisiteri y’Ubuzima, Jabo Nicole yavuze ko aya mashami masomo mashya yitezweho gutanga umusanzu ukomeye.

Ati “Turi gukorana n’amashuri atandukanye, yaba amashuri aya Leta cyangwa ayigenga kugira ngo bagende bafungura porogaramu nshya.”

Umuyobozi wa Ines Ruhengeri Padiri Dr. Baribeshya Jean Bosco, yemeza ko aya masomo y’ubuvuzi yatangijwe, akubiye muri gahunda y’igihe kirekire y’iri shuri kuva mu mwaka wa 2003.

Musenyeri Harolimana Vincent yasabye abanyeshuri bagiye kwiga aya masomo kudapfusha ubusa aya mahirwe bahawe, kugira ngo bazagire uruhare mu gutanga ubuzima bwiza ku Banyarwanda.

Minisiteri y’ubuzima ifite gahunda y’uko kuva muri 2024 , buri mwaka w’amashuri muri kaminuza zigisha amasomo y’ubuvuzi, hazajya hinjira banyeshuri bashya barenga ibihumbi umunani.

INES Ruhengeri bagiye kwigisha ubuvuzi

Bamwe mu bayobozi bakuru bitabiriye ibirori byo gutangiza aya masomo

Angelique MUKESHIMANA/IMYIGIRE.RW

Amafoto: IGIHE

Tanga Igitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *