Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Mageragere, akarere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali barasaba Minisiteri y’Uburezi n’izindi nzego bireba kubegereza amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro ajyanye n’amahirwe ari aho batuye cyane cyane ubuhinzi n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Umurenge wa Mageragere ni wo murenge munini mu mirenge igize Akarere ka Nyarugenge, ukaba wihariye 41% by’ubuso bw’aka karere.
Abahatuye bavuga ko bishimira imbaraga leta yashyize mu kubaka amashuri no guharanira ko abana bose biga, ariko baracyafite icyuho ku bijyanye n’amashuri yigisha imyuga n’ubumenyingiro, nk’uko Simperankabo Seti na Mukashyaka Beathe babisobanura.
Bati “Muri Butamwa haracyari imbogamizi z’urugendo rurerure kuko uyu murenge ari munini. Hagati y’ishuri n’irindi harimo intera ndende. Habonetse ishuri hafi byafasha.”
Bavuga kandi ko kwigisha ibyerekeye ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro byafasha, kuko hari abantu bacukura ayo mabuye badafite ubumenyi buhagije.
Guhera mu mwaka wa 2008, aka gace katangiye kugira amashuri yigisha imyuga n’ubumenyingiro, harimo na VTC Butamwa, yigisha ubudozi, ubukanishi, no gutunganya imisatsi. Abanyeshuri biga muri iri shuri bavuga ko batangira gukirigita ifaranga bakiri ku ntebe y’ishuri.
Bati “Naradoze, imyenda yose nadoze nayibonyeho amafaranga ibihumbi 30,000 FRW.”
Nubwo abanyeshuri bishimira ko imyuga ihita ibafasha kwiteza imbere, umuyobozi w’iri shuri, NIZEYIMANA Jean Claude, avuga ko hari ababyeyi banga kuhazana abana babo kubera ikibazo cy’amashami ahabarizwa.
Ati “Hari imyumvire y’ababyeyi bavuga ngo umwana wanjye nashaka kwiga uyu mwuga ni uw’abagabo cyangwa ni uw’abagore.”
Mu biganiro abasenateri bagize Komisiyo y’imibereho y’abaturage n’uburenganzira bwa muntu bagiranye na Minisiteri y’Uburezi, hifujwe ko amashuri y’imyuga yakubakwa hitabwa ku bibazo biri mu duce dutandukanye tw’igihugu.
Minisitiri w’Uburezi, NSENGIMANA Joseph, yavuze ko bagiye gushaka uko iki gikorwa cyashyirwa mu bikorwa.
Mu Rwanda, abitabira kwiga imyuga n’ubumenyingiro bageze ku gipimo cya 43%, intego ya Leta ni uko bazagera nibura kuri 60% mu gihe kitarambiranye.

UBUREZI.RW