Rusizi: G.S St Pierre Nkombo yegukanye igikombe mu marushanwa y’amashuri Kagame Cup

Rusizi, Ishuri rya G.S St. Pierre Nkombo mu bakobwa ryegukanye irushanwa rihuza amashuri mu mupira w’amaguru “Amashuri Kagame Cup” itsinze GS St Paul Muko ibitego 2-1.

Ni igikombe begukanye mu bakobwa by’umwihariko mu mashuri y’icyiciro rusange “O’Level” mu mukino wabereye kuri sitade y’akarere ka Rusizi izwi nka Kamarampaka kuwa Gatandatu tariki ya 15 Gashyantare 2025.

Uyu mukino waranzwe n’ishyaka ryo ku rwego rwo hejuru, wari wanitabiriwe n’abayobozi banyuranye barimo visi perezida ushinzwe imikino mu mashuri mu karere ka Rusizi. Uyu mukino mu bakobwa warangiye igikombe cyegukanwe na GS St. Pierre Nkombo ishuri riherereye mu murenge wa Nkombo, abo batsinze GS St Paul Muko ibitego 2-1.

Ubuyobozi bw’ishuri rya G.S St. Pierre Nkombo bwatangaje ko ari iby’agaciro kuba begukanye iki gikombe kuko byongerera ishyaka abanyeshuri ndetse bakanungukiramo gusabana na bagenzi babo.

Jonas Rukaka ni umwarimu kuri GS St. Pierre Nkombo yagize ati “Iyi mikino kuyitabira ni byiza kandi n’ingirakamaro kuko ituma abanyeshuri basabana, bakungurana ibitekerezo cyane ko aba ari umwanya mwiza wo kwishima no kumenyana biciye mu mikino na siporo.”

Nubwo abakobwa ba GS St Pierre Nkombo begukanye igikombe, basaza babo bo ntibyabahiriye kuko basezerewe hakiri kare.

Ku rundi ruhande, mu cyiciro cy’abahungu muri aka karere ka Rusizi, igikombe cyegukanwe na Saint Paul Muko itsinze ibitero7-1 GS Kibumba.

IMYIGIRE.RW

Tanga Igitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *