U Rwanda rurakataje mu kuziba ibyuho bikigaragara mu rurimi rukoreshwa mu kwigisha

Mu Rwanda, guhindura ururimi rw’ishuri rukava ku Kinyarwanda rugana mu Cyongereza ni gahunda imwe mu zashyizweho mu rwego rwo kuzamura uburezi no gutegura abana b’u Rwanda ku isoko ry’umurimo mpuzamahanga.

Gusa, nubwo iyi gahunda ifite intego nziza, hari icyuho cyagaragaye mu itangwa ry’uburezi bwiza, aho usanga amashuri menshi ataragera ku ntego nyazo, harimo imbogamizi zitandukanye.

Nubwo umubare w’amashuri yigisha mu Cyongereza ukomeza kwiyongera, abana benshi bo mu mashuri y’inshuke, abanza n’ayisumbuye mu Rwanda baracyahura n’ikibazo cyo kutumva no kutavuga neza icyongereza, Ibi biterwa n’impamvu nyinshi zirimo ko abarimu batabasha gutanga amasomo mu Cyongereza neza,
aho abarimu bamwe na bamwe bafite ubumenyi buke bw’urwo rurimi, bigatuma batabasha gukora neza umurimo wabo. Indi mpamvu ni abana batize neza mu mashuri abanza ndetse n’ibindi byinshi bitandukanye.

Icyo kibazo rero gihungabanya imigendekere myiza y’uburezi, kuko abana babura uburyo bwo gutanga ibitekerezo no kumva amasomo mu rurimi bakoresha mu buzima bwabo bwa buri munsi, aho abanyeshuri bashobora kumva amasomo ariko ntibabashe gusubiza cyangwa gukora ibikorwa bisaba gutekereza, kwandika no kuvuga mu Cyongereza.

Ibi rero bikabangamira uburyo bwo kwiga no kwiyungura ubumenyi.
Ibi byose bituma hari abanyeshuri basigara inyuma kubera ko batarabona amasomo cyangwa amabwiriza asobanutse mu rurimi rw’Icyongereza, bigatuma bashobora gutakaza icyizere mu masomo yose.

Ibi kandi bituma amashuri menshi mu Rwanda ahorana inzitizi nyinshi mu gutanga amasomo ya siyansi, imibare, n’andi masomo y’ubumenyi, aho benshi mu banyeshuri batabasha gusobanukirwa amasomo atandukanye kubera kutamenya neza urwo rurimi. Iki ni ikibazo gikomeye cyane cyane mu mashuri yisumbuye aho ubumenyi mu by’imibare cyangwa siyansi bukenera ururimi rukoreshwa neza mu gutanga inyigisho.

Nyamara, ubushakashatsi ku burezi no kumenya neza ibyifuzo by’abarimu n’abanyeshuri ni ngombwa mu gushaka igisubizo kuri iki cyuho cyagaragaye. Kugira abarimu bafite ubumenyi bwiza bw’ururimi rw’Icyongereza, gukoresha ibikoresho byiza byo kwigisha, ndetse no guha abanyeshuri amahugurwa yo guteza imbere ubushobozi bwabo mu Cyongereza byaba intambwe nziza yo gukemura ibibazo kwigisha no kwigishwa mu Cyongereza.

Guteza imbere imikoranire hagati y’abarimu n’abanyeshuri ndetse n’amashuri na za Minisiteri z’uburezi bishobora gutanga ibisubizo by’uburyo bwo kwiga no kwigisha neza mu Cyongereza. Ibi bizafasha abanyeshuri kumenya neza urwo rurimi kandi babone ubumenyi bufatika bwabafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi ndetse n’ubuzima bwabo bw’umwuga.

Gusa nubwo bimeze bityo Leta y’U Rwanda ikomeje kubitekerezaho no kubishyira mu ngiro aho ikomeje gushyira imbaraga mu kwigisha icyongereza by’umwihariko mu mashuri ya TTC.

Umwarimu wigisha muri TTC Mururu mu karere ka Rusizi Witwa KOMEZUSENGE Dieudone, abishimangira avuga ko bakuramo inyungu zabo by’umwihariko ko abunguka cyane ari abanyeshuri.

Ati” Kuba Leta ishyira imbaraga mu kwigisha ururimi rw’icyongereza, ariko igahera muri TTC,  ni byiza cyane kuko uyu mwarimu turimo turategura azasohoka afite ubumenyi buhagije muri uru rurimi noneho abashe kurukoresha akuremo za mbogamizi yahuye nazo mu mashuri abanza “.

Si ibyo gusa kuko hari n’amahugurwa Leta igenda iteganyiriza abarimu , yaba amahugurwa y’icyongereza, ndetse hari n’ubundi buryo leta yateganyije izana abarimu b’impuguke baturutse mu gihugu cya Zimbabwe, abo rero barafatikanya cyane ngo kuko bo bari imbere mu cyongereza, bagategura icyo bita continue professional divelopment, ibyo rero bigafasha kugira ngo icyongereze kizamuke kandi gikoreshwe.

Mu 2019 gahunda yo kwigisha mu Cyongereza yabaye inkuru nziza ku banyeshuri, abarimu ndetse n’ababyeyi, aho bavugaga ko bizateza imbere ireme ry’uburezi mu rwego mpuzamahanga dore ko ari yo ntego .

Mu 2021, Guverinoma y’u Rwanda yashoye asaga miliyari 6.8Frw mu kugura ibitabo by’Icyongereza bizifashishwa mu gutanga amasomo, ibigera kuri miliyoni 3.2 byakwirakwijwe mu mashuri abanza. Gahunda yo kongera umubare w’ibitabo irakomeje kugeza ubu.

IMYIGIRE.RW

Tanga Igitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *