Kaminuza y’u Rwanda (Universtity of Rwanda) n’Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro, Rwanda Polytechnic, bahawe sitati yihariye igenga amashuri makuru na za kaminuza bya leta, bemererwa kwishakira abakozi no kubazamura mu ntera batiyambaje urundi rwego.
Ibi bikubiye mu Igazeti ya Leta yo ku wa 3 Kamena 2025. Iyi sitati yihariye itandukanya ibyo bigo bitanga ubumenyi n’ibindi bya leta bisanzwe ku bijyanye n’uburyo bwo gushaka abakozi, kubazamura mu ntera n’ibindi.
Mu byakiranywe na yombi harimo kuba amashuri makuru na za kaminuza bya leta byemerewe kwishakira abakozi binyuze mu buryo butandukanye byaba amapiganwa cyangwa gushyiraho abakozi ako kanya.
Ni mugihe mbere byasabaga gukurikiza sitati rusange igena abakozi ba leta bose, aho hashyirwaho itangazo abantu bose bagapiganwa utsinze agahabwa akazi rimwe na rimwe ugasanga umuntu ukenewe mu kigo runaka si we uhawe akazi.
Ni icyemezo cyitezweho kunoza ibijyanye no gushaka abakozi muri ibyo bigo, aho bizanafasha no kubona abanyamwuga byihuse bidasabye gutegereza igihe kinini.
Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda, Prof. Kayihura Muganga Didas, aganira na The New Times yagize ati “Imirimo yo gushaka abakozi no kubazamura mu ntera ubu igiye kwibanda ku buryo bwihariye bwashyizweho bijyanye n’ibikenewe na kaminuza.”
Prof. Kayihura Muganga Didas yashimangiye ko amabwiriza yari asanzwe hari ubwo yatumaga iyi kaminuza itabona abakozi ikeneye bijyanye n’inzego bashakwamo, agaragaza ko ubu bisobanutse ndetse bizajya bikorwa hashingiwe ku bikenewe haba mu myigishirize ubushakashatsi no gushyigikira abakozi.
Umuyobozi wa Rwanda Polytechnic, Dr Sylvie Mucyo na we yagaragaje ko uburyo busanzwe basabwaga gukurikiza bwatumaga batabona abakozi bakeneye, bigatuma gahunda yo guteza imbere imyuga n’ubumenyi ngiro igihugu cyihaye ikomwa mu nkokora.
Agira ati “Bijyanye n’uko Rwanda Polytechnic yibanda ku bijyanye n’imyuga n’ubumenyingiro, kubona abakozi bafite ubumenyi n’ubunararibonye twifuza byagoranaga cyane. Icyakora iyi sitati yihariye igiye kubyoroshya cyane.”
Iyi sitati nshya yihariye izajyana n’ibindi bishya bijyanye no kuzamura mu ntera abakozi, aho umukozi azajya azamurwa mu buryo buzwi nk’impagarike bijyanye n’uburyo yatanze umusaruro mu gihe runaka.
Muri aya mavugurura, Kaminuza y’u Rwanda (Universtity of Rwanda) n’Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro, Rwanda Polytechnic bemerewe kuvana umukozi ku rwego runaka nko kuba umwarimu akagirwa umuyobozi ushinzwe amasomo.
Biteganyijwe ko uwazamuwe muri ubwo buryo nagezwa ku rwego rwa nyuma mu buryo bw’impagarike azajya azamurwa mu buryo buzwi nk’intambike, bimwe uba ufite ishingano runaka ugahabwa izindi ariko ziri ku rwego rumwe.
Iyi gahunda nshya biteganyijwe ko izashyirwa mu bikorwa byuzuye mu myaka ibiri, yitezweho gufasha mu kongerera abakozi umurava, hagabanywe ibijyanye no guhindagura akazi bya buri kanya ari na ko byongera ireme ry’uburezi muri rusange.

UBUREZI.RW